Rutahizamu APR FC yazanye yatumye benshi mu ba Rayon bikanga

Rutahizamu APR FC yazanye yatumye benshi mu ba Rayon bikanga

Jul 16,2024

Ikipe ya APR FC yamaze kumvikana na Chidiebere Johnson Nwobodo wakiniraga Enugu Rangers yo muri Nigeria, ngo azayikinire.

 

Uyu musore yasanze bagenzi be muri Tanzania, aho iyi kipe iri gukinira imikino ya CECAFA Kagame Cup, aho bivugwa ko nyuma yo kumvikana ibya nyuma n’ikipe ari bushyire umukono ku masezerano y’imyaka itatu.

Chidiebere Johnson Nwobodo akina mu busatirizi anyura iburyo, gusa akaba anashobora gukina ibumoso mu basatira. Byitezwe ko nta gihindutse ahita atangirana imyitozo na bagenzi be kuri uyu wa Gatatu dore ko uyu munsi ari ikiruhuko.

Yakiniraga ikipe ya Enugu Rangers yatwaye shampiyona ya Nigeria, ndetse akaba yaranahamagaweho mu ikipe y’igihugu ya kabiri ya Nigeria ubwo bakinaga na Costa Rica mu mwaka wa 2022.

Abaye umukinnyi wa gatandatu wumvikanye n’iyi kipe ya APR FC avuye mu mahanga, nyuma y’abanya- Ghana babiri Richmond Lamptey na Seidu Dauda Yassif, myugariro Aliou Souané bakuye muri Sénégal, rutahizamu Mamadou Sy ukomoka muri Mauritania na Mamadou Bah uri kumwe n’ikipe Olimpike ya Mali mu Bufaransa.

Aba kandi bakaba barahasanze abandi banyamahanga iyi kipe isanganywe barimo Pavel Ndzila, Nshimirimana Ismael, Taddeo Lwanga, Victor Mbaoma Chukuemeka, Sharaf Eldin Shaiboub Ali na Bemol Apam.

APR FC izongera gusubira mu kibuga kuri uyu wa Gatanu saa Cyenda za Kigali, ihura na El Hilal yo muri Sudani mu mikino ya CECAFA Kagame Cup igeze muri ½ cy’irangiza.