“Kuki yatwaye abagabo bacu bose agasiga amagweja n’ibimonyo ?” Amagambo Inkindi Aisha yakoresheshe atuka abagabo batari muri CTU, yananiwe kwihanganirwa na benshi
Ku mbuga nkoranyambaga abantu ntibari kuvuga kimwe ku magambo yakoreshejwe n’umukinnyi wa filime Inkindi Aisha, asa nkunenga abagabo badakora muri CTU ndetse ashima abasore bakora muri department ishinzwe umutekano ya CTU.
Mu kiganiro aheruka kugirana na MIE ikorera ku murongo wa YouTube, Inkindi Aisha yakoresheje amagambo agaragaza ko yabengutse bamwe mu basore bakora muri iyi department ya CTU, ndetse agaragaza ko abasore bajya gukora muri CTU aribo basore naho abandi basigaye baba ari amagweja n’ibimonyo.
Mu magambo atigeze yihanganirwa na buri musore cyangwa undi mugabo wese, yagize ati “Ariko nk’umuntu watoranyije bariya bana ba CTU, kuki yatwaye abagabo bacu bose akadusigira amagweja n’ibimonyo.”
Ati “Bariya bana barubaha kandi bazi gukora”.
Aisha kandi yakomeje avuga ko aberanye n’umwe mu basore bakora muri iriya Department, avuga ko yifuza umusore ukoramo witwa Ian.
Akomeza avuga ko yamukunze kubwo kuba yubaha cyane kandi azi gukora, ati “uriya rero niwe tuberanye”
Aisha avuga ko impamvu abona abandi basore ari nk’amagweja cya ibimonyo, ari uko usanga umusore akora umurimo runaka ,nyamara mu gihe gito ari gukora uwo murimo agahinda atangira ngo ararushye, ayiwee umugongo uranyishe !!,
Ati “ese ubundi ubwo umugore aba ari inde umugabo ari inde ? gusa usanga bariya bana bahera mu gitondo bahagaze bakagera ku mugoroba batarataka uwo mugongo”.
Aya magambo yavuzwe na Aisha, benshi ku mbuga nkoranyambaga bananiwe kuyihanganira, ndetse bamwe bakomeza kumushinja kuba yatutse ikiremwamuntu.