Bagabanye imitungo! Platini yahanye 'Divorce' na Ingabire Olivia wari umugore we
Umuhanzi Nemeye Platini wamamaye nka Platini P yatandukanye byemewe n'amategeko na Ingabire Olivia wari umugore we. Bari bamaranye imyaka itatu n'amezi ane.
Byashimangiwe n'Urukiko rw'ibanze rwa Nyamata, mu rubanza rwashyizweho akadomo ku wa 27 Kamena 2024. Kandi rwahise rugirwa itegeko. Platini yari yatanze ikirego asaba ubutane bwa burundu (Divorce) ku bwumvikane bw'abashakanye.
Nk'uko biri mu mwanzuro w'uru rubanza, ubusabe bwa Platini bwemejwe na Kagoyire Françoise, Umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamata, afashijwe na Mukantegano Marie Jeanne, umwanditsi w’Urukiko.
Bati "Tumaze kubona ko Nemeye Platini yatanze ikirego muri uru rukiko gihabwa RC00020/2024/TB/NYMTA aregamo Ingabire Olivia, asaba Urukiko kubaha ubutane bwa burundu bumvikanyeho;
Tumaze kubona ko Nemeye Platini na Ingabire Olivia bashakanye byemewe n’amategko ku wa 06/03/2021 imbere y'umwanditsi w'irangamimerere w'Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo".
"Biturutse ku mpamvu zabo bwite, aba bashakanye batanze ikirego mu Rukiko bifuza ko amasezerano yabo y'ishyingirwa yaseswa, bagatandukana uko amategeko abiteganya."
Platini na Ingabire Olivia bari bitabye urukiko tariki 26 Kamena 2024, bemererwa gatanya tariki 27 Kamena 2024. Kandi bombi bari bunganiwe n'umunyamatageko Habakurama François Xavier.
Imbere y'Urukiko, basabye kwemeza amasezerano y’ubwumvikane bagiranye tariki ya 30/8/2023 binyuze mu nzira y’ubuhuza.
Abacamanza baciye uru rubanza bagira bati "Tumaze kubona ko inzira y’ ubuhuza yabaye ku wa 27/06/2024, bisabwe n’ababuranyi bombi, dushingiye ku ngingo ya 31 y’ amabwiriza n° 001/2019 yo ku wa 05/12/2019 ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yerekeye ubwunzi mu manza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo, n’iz’ubutegetsi ivuga ku bwunzi bukozwe n’umucamanza, aho iteganya ko;
Nyuma yo gusuzuma imyirondoro n’ingingo zigize urubanza hamwe n’ababuranyi, umucamanza abashishikariza ubwunzi, abasobanurira inyungu za bwo; akanababaza niba ashobora kubunga ubwe cyangwa niba hari undi muhuza bifuza. Iyo ababuranyi bemeye ko umucanza ari we ubwe ubunga, umucamanza asubika iburanisha agategurana n’ababuranyi igikorwa cy’ubwunzi”.;
Dushingiye ku ngingo ya 229 y’itegeko No32/2016 ryo kuwa 28/08/2016 rigenga abantu n’ Umuryango iteganya ko “Gusaba gutana biturutse ku bwumvikane gusabwa n’abashyingiranywe bombi bamaze kumvikana ku gusesa ishyingirwa no ku nkurikizi zaryo kandi bagashyikiriza umucamanza amasezerano akemura ingaruka z’ubutane ku bashyingiranywe n’umutungo wabo kimwe n’abana babo;
Twemeje ko habayeho ubwumvikane hagati ya Nemeye Platini na Ingabire Olivia bemeranya ku kirego bari bafitanye muri uru rukiko.
Platini na Ingabire Olivia bumvikanye ko batandukanye burundu ku bushake bwabo, bityo amasezerano y'ishyingirwa bari baragiranye tariki ya 06/03/2021 imbere y'umwanditsi w'irangamimerere w'Umurenge wa Remera asheshwe no kuba bahawe ubutane ndetse bikazandukurwa mu bitabo by'irangamimerere byo mu Murenge wa Remera aho. basezeraniye.
Bumvikanye ko nta mwana babyaranye;
Bumvikanye ko umutungo wimukanwa ugizwe n’ibikoresho byo mu nzu babigabanye hagendewe ku byo buri wese akeneye.
Bumvikanye ko umutungo utimukanwa bari bafatanyije ugizwe n’inzu iri mu kibanza gifite UPI 5/07/09/02/3879 giherereye mu Mudugudu wa Kurugenge, Akagali ka Kanzenze, Umurenge wa Ntarama, Akarere ka Bugesera, Intara y’ Iburasirazuba gifite ubuso bwa 909m2, ihererejwe kuri Nemeye Platini, bityo uwo mutungo ukaba ugomba kumwandikwaho wenyine.
Abacamanza bati "Dutegetse ko ibyo Nemeye Platini na Ingabire Olivia bumvikanye nk'uko bimaze gusobanurwa haruguru, bigomba gushyirwa mu bikorwa uhereye umunsi ubwumvikane bwabereyeho ku wa 27/06/2024;
Dutegetse ko iki cyemezo gihita gishyirwaho inyandiko mpuruza, kugira ngo ikibazo kijyanye na cyo gishobore guhita kirangizwa. Twibukije ko iki cyemezo kitajuririrwa."