Amerika yahishuye abashaka kwica Donald Trump

Amerika yahishuye abashaka kwica Donald Trump

  • Ubutasi bwa Amerika buvuga ko Iran ari yo ishaka kwica Donald Trump

  • Donald Trump yarashwe ugutwi

Aug 04,2024

Inzego zitandukanye z’iperereza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rigaragaza ko Irani ifite ’umugambi wo kumwica kugirango ihorere General Qassem Soleimani wahoze ari komanda w’umutwe w’ingabo z’intarumikwa za Irani.

Iperereza rivuga ko Trump aramutse arashwe bwaba ari uburyo bwiza bwo kwihorera mu kuburizamo ko yatorwa mu matora ateganyijwe. Ntabwo ari Iran ishaka kwivanga mu matora ya Amerika gusa, igihugu nk’u Burusiya kiri mu bihugu bishaka kuyivangamo nk’uko byagenze myaka yashize.

Mu matora yo mu 2016 no mu 2020, Amerika ishinja Uburusiya by’umwihariko ko bwakoze byose kugirango bufashe kandida w’ishyaka ry’Abarepubulikani, Donald Trump, gutsinda.

No muri aya matora yo muri uyu mwaka, Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ko bikiri kwa kundi: Uburusiya na none ni Trump bwahisemo. Uburusiya bushaka umukuru wa Leta zunze ubumwe z’Amerika wazahagarika gutera Ukraine inkunga za gisirikare. Ikipe yo kwiyamamaza kwa Trump ihakana imyanzuro y’izi nzego. Ivuga ko Uburusiya butarimo bugerageza kumufasha.

Ku rwego rumwe n’Uburusiya, Leta zunze ubumwe z’Amerika ishyira ku murongo wa mbere n’Ubushinwa na Irani. Bose bashaka kugendera cyane cyane ku mutingito wa politiki uturuka ku gitero cy’uwarashe Trump ashaka kumwivugana n’iyegura rya Perezida Biden mu matora (byombi mu kwezi gushize).

Muri rusange, nk’uko ubutasi bw’Amerika bubyemeza, intego nyamukuru y’Uburusiya, Ubushinwa, na Irani ni ukuyobya abaturage ba Leta zunze ubumwe z’Amerika bagomba gutora no kubateshamo icyizere muri demokarasi yabo.

Minisitiri w’ingabo z’Amerika, Lloyd Austin, mu kiganiro n’abanyamakuru, avuga ko abanzi barimo bagerageza Amerika ariko ngo ikaba ihora iryamiye amajanja.

Ati; “ Ni ibintu bihoraho, bahora batugerageza. Nta n’umwe bitungura. Ndatekereza ko tuzakomeza kubibona. Ariko rero na none, dufite igisirikare cya mbere gikomeye kw’isi, gifite ubushobozi butagereranywa. Ntituzatezuka kurengera iki gihugu.”