Atletico Madrid irashaka kugura rutahizamu Julian Alvarez wa Manchester City
Atletco Madrid yamaze kwemera ko izatanga Miliyoni 81.5£ kuri rutahizamu wa Manchester City Julian Alvarez.
Nyuma y'uko Atletico Madrid imaze iminsi igaragaza ko yifuza umunya Argentina watakira Manchester City Julian Alvarez, iyi kipe yo mu murwa mukuru wa Esipanye, yamaze kwemera ko izishyura amafaranga y'umurengera Manchester City yifuzaga kuri uyu mukinnyi.
Mu minsi ibiri ishize, umutoza wa Manchester City Pep Guardiola yari yatangaje ko akifuza gukorana n'uyu mukinnyi ndetse na Manchester City yari yatangaje ko idashaka gukora impinduka mu bakinnyi ifite.
Biteganyijwe ko Atletico Madrid, ku ikubiro izabanza kwishyura Miliyoni 64.4£, andi 17.1£ izajye iyatanga ikurikije uko Julian Alvarez ari gutanga umusaruro muri Atletico Madrid.
Manchester City iramutse igurishije Julian Alvarez Miliyoni 81.5£, yaba ari we mukinnyi iyi kipe igurishije amafaranga menshi mu mateka yayo, cyane ko ako gahigo gafitwe na Raheem Sterling wagurishijwe Miliyoni 50£, ubwo yavaga muri Manchester City ajya muri Chelsea.
Ubwo Atletico Madrid yari yatangaje ko ishaka uyu mukinnyi, Julian Alvarez yari yavuze ko ibyo azajya azabyinjiramo ikipe y'igihugu ya Argentina ivuye mu mikino ya Olympic, ariko kugeza ubu bakaba baramaze gukurwamo n'u Bufaransa.
Mu minsi ibiri ishyize kandi, uyu rutahizamu nawe ugaragaza inyota yo kujya mu ikipe yajya abona umwanya uhagije wo gukina, yari yatangaje ko umwanzuro we, azawufatira hamwe n'ubuyobizi bwa Manchester City.
Ubwo Pep Guardiola aheruka kugaruka kuri Julian Alvarez, yagize ati "Ndacyamukeneye. Gusa aherutse gutangariza itangazamakuru ko umwanzuro wo kugenda uzafatirwa hamwe. Kugeza ubu aracyari mu kiruhuko kandi twiteguye kongera kumwakira iwacu.
"Ndizera neza ko nagaruka nzamuhobera mushimire ku bwo gutwara Copa America, ndetse no kugeza Argentina muri kimwe cya Kane muri Olympic. Uwo mwuka mwiza azaba avanye muri iyo mikino uzatuma dukomeza gufatanya, tugakorera hamwe.
"Uyu mukinnyi ndizera ko azadufasha byinshi. Mu cyumweru gitaha tuzakina na Manchester United umukino ufungura umwaka w'imikino mu gikombe cya Community Shield, hanyuma nyuma b'ibyumweru bibiri dukine na Chelsea muri Shampiyona."