Mwishya wa Donald Trump yavuze ko Abanyamerika badakwiye kongera kumutora - IMPAMVU

Mwishya wa Donald Trump yavuze ko Abanyamerika badakwiye kongera kumutora - IMPAMVU

  • Donald Trump yanga abirabura - Mwishywa we

  • Trump Ntakwiye guhabwa amahirwe ya Kabiri

Aug 06,2024

Fred C. Trump III umwishywa wa Donald Trump uri mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora USA, yamwibasiye amutangazaho byinshi ndetse anasaba Abanyamerika ko batakongera kumuha icyizere cyo kubayobora kuko atabikwiriye.


Mu gihe Donald Trump wabaye Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, akaba ageze kure ibikorwa byo kwiyamamaza bwa kabiri kuri uyu mwanya, ubu yatamajwe n'umwishywa we witwa Fred C. Trump III wavuze ko Se wabo Donald Trump adakwiriye kongera kwicara muri White House.

Fred C.Trump III ubyarwa n'umuvandimwe wa Donald witwa Fred Trump Jr. yavuye imuzi impamvu abona Se wabo adakwiriye kongera kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yatumiwemo kuri televiziyo mpuzamahanga ya ABC News aho yaganiriye na Aaron Katersky.

Iki kiganiro cyibanze cyane ku gitabo Fred C.Trump III aherutse gusohora yanditse ku muryango we w'abaherwe yise 'All In The Family: The Trumps And How We Got This Way'. Iki gitabo kirimo amabanga y'umuryango wabo, kiri mu bikomeje kugarukwaho bitewe n'ibyo Fred yatangaje kuri bo byumwihariko ibyo yanditse kuri Donald Trump.

Igitabo cyanditswe n'Umwishywa wa Trump, aho yahishuye byinshi ku muryango wabo uvukamo abaherwe

Ubwo yabazwaga impamvu muri iki gitabo yise Donald Trump 'umusazi', yasubije ati: ''Mwebwe hari uruhande rwa Trump mutabona, muzi cyane kandi n'abo mu muryango wacu barabizi ko imyitwarire ye imeze nk'iyu muntu wataye umutwe kandi iwacu bamwita umusazi. Ntabwo ari uko nashatse kumusebya ahubwo navuze ukuri abantu batazi''.

Abajijwe icyo atekereza ku kuba Se wabo yarongeye kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida, Fred yasubije ati: ''Ntabwo Trump akwiriye kuba ari  kwiyamamaza, n'undi utabibona ni impumyi cyangwa abyirengagiza abibona. Uko muzi kandi nshingiye no ku byo yakoze mbere akiri Perezida mbona adakwiriye kongera kuyobora''.

Yavuze byinshi kuri Trump yise ko ari 'umusazi'

Fred C. Trump III uvuga ko Se wabo adakwiriye kongera kuba Perezida yakomoje ku kuba azi ko yanga abirabura ariko muri ibi bihe akaba ari kubiyegereza. Ati: ''Urugero rworoshye ndabizi ko Trump yanga abirabura, kuva mfite imyaka 10 nakunze kumva ibiganiro bye na Papa na Sogokuru bajyaga baganira ku birabura nkumva abafitiye urwango. Ajya abavugaho amagambo mabi njyewe ntasubiramo. Ariko dore ubu asigaye yarabiyegereje kuko ashaka ko bamutora''.

Yakomeje agira ati: ''Trump ni 'umu-racist' ariko agerageza kubihisha iyo ari imbere y'abantu. Birantangaza kubona ukuntu iyo arikumwe natwe yisanzuye atuka abirabura ariko ubu nibo bantu ari kubwira amagambo meza abasezeranya ibintu byinshi ariko turabiziko ari ibinyoma''.

Fred C. Trump III yavuze ko Trump yanga abirabura kandi ko abimuziho kuva akiri umwana

Aaron Kartersky abajije Fred Trump III impamvu kuva mbere atigeze agira icyo avuga kuri Trump akaba abivuze ubu cyangwa ko yaba ari amakimbirane yo mu muryango atumye abivuga, yamusubije ati: ''Mbere numvaga ko naba Perezida azahinduka, twamuhaye amahirwe yo kwikosora, tumuha umwanya wa Perezida yifuzaga ariko nta nakimwe yigeze akora. Ubu rero mbona ari ngombwa ko abantu batamuha amahirwe ya kabiri''.

Umwishywa wa Trump yasabye Abanyamerika kutongera kumutora kuko adakwiriye kongera kuba Perezida

Fred C. Trump III yakomeje asaba abantu ko batongera gutora Trump agira ati: ''Icyo nasaba Abanyamerika ni ukwirinda kongera kumutora kuko ntabikwiriye. Ntabwo twareka yongera kutuyobora kandi twaramuhaye amahirwe ya mbere bikarangira aritwe twicujije. Ubu nabasaba ko batora undi muntu ubifitiye ubushobozi kuko Trump ntabwo abishoboye''.