USA: Harris Kamala yatangaje uzamubera Visi Perezida naramuka atsinze amatora
Visi Prezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kamala Harris, yahisemo Guverineri Tim Walz wa Leta ya Minnesota kumubera kandida Visi Perezida mu matora y'Umukuru w'Igihugu, nk'uko amasoko yuzuzanya yabyemereye ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.
Ni amatora bazaba bahanganyemo na Donald Trump wabaye Perezida w'Amerika. Trump we yamaze guhitamo Senateri JD Vance nka Kandida Visi Perezida.
Walz w’imyaka 60 yigeze kuba mu gisirikare cy’Amerika, akora n’akazi k’ubwarimu mbere y’uko aba umudepite mu nteko ishinga amategeko y’Amerika mu mwaka wa 2006. Yakoze ako kazi mu gihe cy’imyaka 12 ahava atorerwa kuba guverineri wa leta ya Minnesota mu mwaka wa 2018.
Ku buyobozi bwe muri iyi leta Tim Walz yaharaniye gushyiraho amafunguro y’ubuntu ku mashuri, ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kugabanya imisoro ku baturage bo mu byiciro biciriritse by’ubukungu no kongera igihe cya konji ku bakozi bo muri leta ayoboye.
Ku rwego rw’igihugu azwiho guharanira uburenganzira bw’abagore ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere ariko ku rundi ruhande agashyira imbere inyungu z’abahinzi n’uburenganzira bwo gutunga intwaro.
Abakurikiranira hafi ibya politiki y’Amerika bavuga ko uyu mugabo uzwi cyane muri za leta zo hagati no mu Burengerazuba bw’Amerika azagira uruhare rukomeye mu kugerageza kwigarurira abatora muri leta ya Wisconsin n’iya Michigan zishobora gutora uruhande urwo ari rwo rwose hagati y’Abademocrate n’Abarepubulikani.
Tim Walz azwi nk’umuntu uvuga rikumvikana mu bazungu biganjemo abatuye mu byaro kandi abenshi muri bo mu matora y'ubushize batoye bashyigikira Donald Trump cyane.
Abasesenguzi bakavuga ko aha Kamala Harris yaba yakoze imibare neza kuko yafunguye amarembo yo kubigarurira no kwiyegereza abandi kugeza ubu batari bahitamo niba bakwiriye kwemera Trump bwa kabiri muri perezidansi y’Amerika.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri Visi Perezida Kamala Harris na Guverineri Tim Walz w'imyaka 60, barerekeza mu mujyi wa Philadelphia mu gikorwa cyo kwiyamamaza bwa mbere bari kumwe.
Kamala Harris asuhuzanya na Tim Walz yahisemo kumubera Visi Perezida