Confederation Cup: Police FC yagiye muri Algeria. Gusa ngo kuvuga ibyo kujya mu matsinda byaba ari ukubeshya
Ikipe ya Police FC yerekeje mu gihugu cya Algeria aho igiye gukina na CS Constantine muri CAF Confederation Cup, Kapiteni wayo Nsabimana Eric avuga ko aramutse avuze ibyo kujya mu matsinda nonaha yaba abeshye.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere ni bwo bamwe mu bakinnyi b'iyi kipe izagenda mu byiciro 3 bafashe rutemikerere. Mbere yuko bagenda, kapiteni w'iyi kipe y'Igipolisi cy'u Rwanda, Nsabimana Eric yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru agira byinshi atangaza.
Uyu mukinnyi ushobora gukina yugarira cyangwa agakina mu kibuga hagati, yavuze ko umwuka bafite mu ikipe umeze ndetse ko ubuyobozi bwabaganirije bukabaha impanuro bukanabasaba gutsinda.
Ati: "Ikipe iri mu mwuka mwiza nta kibazo dufite, abayobozi batuganirije baduha impanuro rero ndakeka ko umwuka turimo ni mwiza. Ubuyobozi bwadusabye gutsinda kuko ni cyo kintu kitujyanyeyo ntabwo tugiye gutsindwa, nicyo kintu badusabye bwa mbere banatwifuriza urugendo rwiza."
Yakomeje avuga ko gahunda ibajyanye muri Algeria ari ugushaka itike, ati: "Gahunda tujyanye nka Police FC tugiye muri Algeria gushaka itike kuko iyo ushaka itike uyibonera ku mukino wa mbere.
Gahunda dufite n’abakinnyi bashya baguze nkeka ko bazi ko iyi ariyo mikino umuntu aba agomba gukina kandi ikipe twatomboye ni ikipe nayo ntabwo ifite ibigwi bihambaye muri CAF Confederation cyangwa muri CAF Champions League, gusa turabizi ko ari Abarabu ariko tuzahangana nabo nk'uko izina ry’iyi kipe ribisobanura ni Police FC nyine".
Nsabimana Eric yavuze ko abatoza bafite amakuru ku ikipe bagiye gukina ndetse ko na bamwe mu bakinnyi bayafite bityo ko bazayiha akazi ndetse anavuga ko abakinnyi b'Abanyamahanga baguze ari beza cyane.
Ati: "Abatoza bayifiteho amakuru hari n’abakinnyi bamwe na bamwe muri twebwe tuyafite kuko tuyikurikira, rero nkeka ko azaba ari umukino mwiza kandi tuzayiha akazi.
Abakiknnyi b’Abanyamahanga twazanye ni abakinnyi beza mu by'ukuri urebye umwanya ku mwanya haba mu bwugarizi, ab’imbere n'abo hagati, twazanye abakinnyi beza kandi biyongera ku bandi nabo bari basanzwe bahari beza.
Nkeka ko ubungubu Police FC turuzuye ku myanya yose kandi nkeka ko bizadufasha no muri shampiyona n’indi mikino tugiye kwitegura yose".
Yavuze ko intego bafite muri CAF Confederation Cup aramutse avuze ko bazahita bajya mu matsinda yaba abeshye abantu dore ko mbere yuko utatekereza ubanza ugakuramo ikipe ya mbere. Ati: "Intego dufite muri CAF Confederation Cup mbere yuko ubara amatsinda ubanza gukuramo ikipe ya mbere.
Nkubwiye ngo turahita tujya mu matsinda nonaha naba ngiye kukubeshya kuko ntabwo ndi Imana ariko mbere y'uko utekereza amatsinda urabanza ugakuramo ikipe ya mbere. Nidukuramo iyi kipe ya mbere ahongaho amatsinda azaba ashohoka".
Kapiteni wa Police FC yakomeje avuga ikintu cyahindutse muri Police FC dore ko bamaze gutwara ibikombe 3 mu mezi 7. Aragira ati: "Ikintu cyahindutse mu ikipe ya Police FC, abakinnyi barimo bamenyereye ibikombe, umutoza urimo amenyereye ibikombe.
Rero ni umutoza uduhoza ku gitutu ko tugomba gutwara ibikombe kuko ni ibintu amenyereye, njye nabanye nawe igihe kinini ni ibintu amenyereye. Rero aba agomba kubitwibutsa buri gihe kugira ngo natwe dutange ibyo byishimo ku bayabozi kuko nabo hari ibyo baba baduhaye batugomba".
Biteganyijwe ko ikipe ya Police FC izakina na CS Constantine mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup taliki ya 17 Kanama kuri Mohamed Hamlaoui Stadium. Umukino wo kwishyura wo uzabera kuri Kigali Pelé Stadium taliki ya 25 Kanama 2024.
Yasoje agenera ubutumwa Abanyarwanda anasaba ko bababa inyuma, gusa avuga ko abizi ko bafite abafana bake ariko ko n'abo bafite bagomba kubaba inyuma bakizera ubushobozi bwabo bafite bityo ko bazavana ikintu gikomeye hariya.