Perezida Neva yahishuye icyatumye Amadorari na Peteroli bibura mu Burundi

Perezida Neva yahishuye icyatumye Amadorari na Peteroli bibura mu Burundi

  • Perezida Ndayishimiye avuga ko ibigabo bikoreshwa n'amashitani ari byo bivanga ibintu mu Gihugu

  • Perezida Evariste ahamya ko Peteroli itabuze mu Burundi

Aug 13,2024

Kuri uyu wa 12 Kanama ubwo Perezida Ndayishimiye yafunguraga ku mugaragaro inyubako nshya y’ishuri ryisumbuye rya Lycée Buterere riherereye i Bujumbura, yavuze ko amaze igihe akurikirana amakuru y’ikibazo cy’ibura rya peteroli kivugwa mu Burundi, asanga ari ibinyoma.

Yagize ati “Burya nta peteroli tubuze, ikibazo ni abantu batobanga bari hano mu Burundi. Ndabamenyesha ko peteroli ya mbere twiguriye ku ruganda bayipakurura uyu munsi. Dufite ubwato butatu buri mu nzira. Ababitoba bari hano, turaziranye.”

Mu byo Perezida Ndayishimiye yashinje "abatobanga", harimo kujya kuyigura ku bwinshi, bakayibika mu bubiko bwabo, bakajya bayigurisha Abarundi ku biciro bishyiriyeho.

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko ikibazo kiri mu Burundi ari uko Abarundi basabwaga kwishyura peteroli mu ntoki (cash), nyamara ngo ubu buryo bwo kwishyura buhombya igihugu cyabo amafaranga 36%.

Yavuze ko igihugu cyishyura miliyoni 30 z’amadolari ku kwezi yo kugura peteroli, kandi ko buri mezi atatu peteroli yinjira mu Burundi, agaragaza ko iyinjira mu gihugu ibaye ikoreshejwe neza, nta kibazo cyahaba.

Yibasiye abakomeye batuma amadolari abura

Ku kibazo cy’ibura ry’amadolari mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yavuze ko mu bantu batuma ribura muri Banki Nkuru y’Igihugu harimo abakomeye yise “Ibigabo bigendera muri za jeeps.”

Yagize ati “Aya madolari mwumva ngo twarayabuze, abayatoba turabazi. Ndababwiza ukuri ko hano harimo abanyabwenge. Amadolari muri ariya mabandi aruzuye. Kubera iki? Bayajyana ku isoko ry’umukara. Amadolari ava hanze bayashyira ku makonti hanze.”

Ndayishimiye yakomeje yibasira aba bantu ati “Hano dufite abantu bakoreshwa n’amashitani. Abatobanga bariho kandi ntimugire ngo ni batoya! Ni ibigabo bigendera mu ma-jeeps. Twirirwa turwana, turahanganye. Ayo mashitani tuzahangana.”

Yibukije ko aherutse kuvumbura amabuye y’agaciro mu Ntara ya Kirundo, asobanura ko hari umuntu ukomeye wari warayahishe kandi ko umuyobozi wamutungiye agatoki yashyizweho igitutu abizira.

Uyu Mukuru w’Igihugu yabwiye abaturage b’i Bujumbura ko mu gihe arwana urugamba rw’iterambere, hari abantu bakomeje kwiba ubukungu bw’u Burundi. Yasabye abaturage kujya bamwereka abakora nabi kugira ngo abarwanye.