Perezida Ndayishimiye yahuye n'umwe mu baherwe b'abanyarwanda bitera benshi ikikango
Umuherwe Majyambere Silas yahuye na Perezida Ndayishimiye w'Uburundi
Ifoto ya Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ari kumwe n’umunyemari, Majyambere Silas, ikomeje kwibazwaho cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Ku wa Mbere tariki ya 19 Kanama ni bwo iyi foto yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga.
Majyambere Silas yari umunyemari mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mbere yo guhunga u Rwanda mu 1990 ubwo yari atangiye gushinjwa gutera inkunga Inkotanyi zaherukaga gutera u Rwanda.
Ifoto ye ari kumwe na Perezida Evariste Ndayishimiye bigaragara ko yafatiwe mu biro by’uyu mukuru w’igihugu cy’u Burundi.
Bijyanye no kuba kuva mu mpera z’umwaka ushize u Burundi budacana uwaka n’u Rwanda, kuri ubu abakoresha imbuga nkoranyambaga baribaza icyaba cyajyanye uriya muherwe i Burundi.
Kugeza ubu haribazwa niba Silas Majyambere yaba yajyanwe i Burundi na gahunda yo gushora imari muri iki gihugu, ubucuti cyangwa niba Gitega yaba yahisemo kumwiyegereza ngo ayifashe mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda Perezida Evariste Ndayishimiye ahuriyemo na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abakuru b’ibihugu byombi mu mwaka ushize bemeje ko bahuriye mu mugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse kuva icyo gihe Tshisekedi yatangiye kwiyegereza bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda barangajwe imbere na Eugène Gasana wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’Abibumbye.
Tshisekedi na Ndayishimiye kandi bombi bashinjwa n’u Rwanda kuba uriya mugambi bawuhuriyemo n’umutwe wa FDLR.