Wa mukobwa The Ben ashinjwa gukururira ikariso yavuze uko byagenze
Umukobwa witwa Emelyne uherutse kugaragara mu mashusho yifotozanya na Mugisha Bénjamin ’The Ben’, yanyomoje ibishinjwa uyu muhanzi byo kuba yarakuruye ikariso ye.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo uyu mukobwa yahuriye na The Ben mu karere ka Musanze, aho uyu muririmbyi yari yakoreye igitaramo yahuriyemo n’umugandekazi, Rema Namakula.
Muri iki gitaramo The Ben yafashe umwanya wo kwifotozanya n’abafana be, ndetse nyuma y’amasaha make ku mbuga nkoranyambaga hahita hatangira gukwirakwira amashusho ye na Emelyne ubwo barimo bifotoza.
Muri aya mashusho The Ben agaragara asa n’ukora kuri uriya mukobwa, ibyo abenshi mu bayabonye bahereyeho bashinja uyu muhanzi gukurura ikariso y’uriya mukobwa, kumukorakora ndetse n’ubuhehesi.
Emelyne mu kiganiro aheruka kugirana na ISIMBI TV yavuze ko asanzwe ari umufana ukomeye wa The Ben, ndetse ko igitaramo cye cy’i Musanze ari icya gatatu yari yamuherekejemo nyuma y’ibyo mu minsi yashize yakoreye i Bujumbura mu Burundi ndetse n’i Kampala muri Uganda.
Ati: “The Ben ndamufana ni we muhanzi wo mu Rwanda nkunda kurusha abandi bose, nkunda n’indirimbo ze.”
Abajijwe niba koko The Ben yaramukorakoye, Emelyne yavuze ko ishanga yari yambaye ajya kwifotozanya na The Ben ari yo yabaye nyirabayazana y’ibyavuzwe byose.
Ati: “Naragiye ndamusuhuza, mu gihe turimo kwitegura kwifotoza ahita yumva ikintu kibyimbye. Yahise ambwira ati ’utambwira ko wambaye bya bintu by’abapfumu’! Nari nambaye ishanga (amasaro abakobwa bakunda kwambara mu nda) akozeho yumva irabyimbye. Noneho abantu bari kuvuga ngo nahise mureba nabi, ngo ntabwo tuziranye, si byo. Nahise mubwira nti ’buretseho gato badufotore”.
Emelyne yavuze ko The Ben atigeze akurura ikariso ye nk’uko abenshi babifashe.
Ati: “Ntabwo ari umwambaro w’imbere yakuruye, yakuruye ishanga. Niba abantu banabizi neza, umwambaro w’imbere ntabwo ukururwa kuriya. Umwambaro w’imbere ntabwo ukururika kuriya.”
Uyu mukobwa kandi yahakanye ibivugwa ko yaba yarateje umwuka mubi hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella usanzwe ari umugore we, avuga ko atari ukuri.