Tshisekedi yirukanye Tshibangu wari intumwa ye yihariye mu bibazo afitanye n’u Rwanda

Tshisekedi yirukanye Tshibangu wari intumwa ye yihariye mu bibazo afitanye n’u Rwanda

Aug 31,2024

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaraye yirukanye ku mirimo Serge Kabeya Tshibangu wari intumwa ye yihariye ishinzwe gukurikirana ibiganiro bya Nairobi na Luanda.

Umuvugizi wa Tshisekedi, Tina Salaam ni we watangaje ko Tshibangu yirukanwe, asimburwa na Sumbu Sita Mambu.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yaba yirukanwe azira amajwi yafashwe mu ibanga mbere yo gushyirwa ku karubanda.

Ni amajwi yumvikana anengamo sebuja, ndetse ku wa Gatatu w’iki cyumweru yatumye yitaba urwego rushinzwe iperereza (ANR) rwatangiye kumukoroho iperereza.

Andi makuru kandi avuga ko Tshibangu yaba yazize ibiganiro M23 yahuriyemo i Kampala na Leta ya RDC mu kwezi gushize.