Ntibisanzwe: Umukobwa yasanzwe mu idirishya ryo kwa Mudugudu yapfuye nyuma y'uko umuhungu wa Mudugudu yanze ko baryamana
Ku wa 28 kanama 2024, mu karere ka Bugesera, mu Murenge wa Mwogo, Kagari ka Rugenge, mu mudugudu umwe wo muri aka kagari, habonetse umurambo w’umukobwa wari umanitse mu idirishya ryo kwa Mudugudu, bicyekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi.
BTN Tv ivuga ko abaturage bumvise uyu mukobwa mbere yuko apfa yigamba ko nibatareka umuhungu wa Mudugudu ngo amurongore ntabwo biza kuba byiza. Nyuma nibwo baje kumusanga yapfiriye mu rugo rwo kwa Mudugudu.
Umwe yagize ati ” Mbere yuko tumubona yapfuye, kare yigambaga avuga ko nadakorana imibonano mpuzabitsina n’umuhungu wa mudugudu ari bwiyambure ubuzima”.
Gusa nubwo yari yigambye ko ashobora kuza kwiyambura ubuzima nibatamuha umuhungu wa Mudugu, ariko biracyekwa ko ashobora kuba yishwe n’abandi bagizi ba nabi , ubundi bakamuzana aho kwa Mudugudu kugirango bagereke icyaha kuri uwo muhungu wa Mudugudu.
Yakomeje agira ati “ariko turakeka ko ari abamwishe ahubwo bakaza kumumanika mu idirishya ryo kwa mudugudu kugirango bagereke icyaha cy’ubwicanyi kuri uwo musore.”
Nyakwigendera yari asanzwe acuruza amakara muri karitsiye , ndetse amakuru avugwa ni ayuko yajyaga yicuruza. Iperereza ryahise ritangira ngo hamenyekane ikihishe inyuma y’uru rupfu.
Ibintu byo kwiyahura bitewe n’urukundo ni bimwe mu bintu byakunze kugaragara cyane ndetse no mu Rwanda ni ibintu bikunze kubaho.
Gusa kwiyambura ubuzima kw’abantu bitewe n’urukundo ntibikunze kuvugwaho rumwe n’abantu batundukanye.
Bamwe bavuga ko kwiyahura biturutse ku rukundo ari igikorwa kigayitse cyane kuko igihe ukiriho uba wabasha kubona undi mukunzi , gusa hari n’abavuga ko biba bigoye kubuzwa uwo wakundaga .