Hari gutangwa ishimwe ry'asaga miliyari 8.5RWF ku ngaragu ziyemeje gushaka no kubyara
Ubuyobozi bw’umujyi wa Busan muri Koreya y’Epfo bwatangije gahunda yo gutanga ishimwe rihwanye n’agera ku $ 64,000, ku ngaragu ziyemeje kubaka ingo ndetse no kubyara, hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’igabanyuka rikabije ry’abaturage.
Uyu mujyi ukora ibirori bigamije ibiganiro byo guhuza abadafite abakunzi kandi babashaka ndetse bene abo abantu ni ababa bafite hagati y’imyaka 23 na 43 batuye muri uwo mujyi cyangwa bawukoreramo, hagira abahuza bakemeranya kubana bagahabwa amafaranga yo kubafasha.
Ku wa 28 Kanama 2024, Umuyobozi w’Akerere kabarizwa muri uyu mujyi ka Saha-gu, Lee Gap-jun, yavuze ko iyi gahunda igamije kuziba icyuho igihugu cyabo kiri guhura na cyo cy’umubare muto w’abana bavuka.
Ati "Uyu mushinga wateguwe kugira ngo uhangane n’ikibazo cy’umubare muto w’abana bavuka muri Koreya y’Epfo mu kurema umuryango w’imico itandukanye w’ahazaza."
Iyi gahunda uko ikorwa ni uko abantu bamaze kugirana ibiganiro bemeranyijwe kwiyerekana mu miryango yabo bahabwa $1,200 buri umwe. Bamara gushyingiranwa bagahabwa $ 24,000 y’ishimwe.
Si ibyo gusa kandi kuko na nyuma bongera guhabwa $36,000 y’ubukode bw’inzu cyangwa $960 ya buri kwezi ahwanye n’ay’ imyaka itanu. Iyo babashije kunyura muri buri cyiciro kijyanye n’urushako bahabwa hagati $64,000 kugeza $85,000.
Ni gahunga Busan yahamije ko izakomeza kubahirizwa no mu 2025.