Cabo Delgado: Ingabo z’u Rwanda zaguye mu gico cy’ibyihebe

Cabo Delgado: Ingabo z’u Rwanda zaguye mu gico cy’ibyihebe

Sep 04,2024

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, ibyihebe byiyitira Isilamu byateze igico abapolisi/ingabo zo mu Rwanda zari mu irondo, mu karere ka Mocimboa da Praia, mu majyaruguru ya Mozambike mu ntara ya Cabo Delgado.

Umuyobozi w’akarere ka Mocimboa da Praia, Sergio Cipriano, waganiriye na Televiziyo ya Mozambike (TVM) kuri uyu wa Kabiri yagize ati: “ahagana mu ma saa yine na 15 z’ijoro, irondo ry’ingabo z’u Rwanda ryaguye mu gico cyari cyatezwe n’abaterabwoba. Ibi byaje kuvamo kurasana, maze umukobwa umwe ukiri muto ahasiga ubuzima. Abaterabwoba bahise bahunga ”.

Ikinyamakuru cyo muri Mozambique cyavuze ko muri icyo gico ku ngabo z’u Rwanda, umukobwa w’imyaka 16 ari we warashwe ahita apfa.

Nta makuru ku bakomeretse cyangwa abapfuye ku ruhande rw’Ingabo z’u Rwanda, cyangwa abaterabwoba. Bikekwa ko itsinda ryateze igico ryari rito rigizwe n’abantu barindwi cyangwa umunani.

Cipriano yavuze ko ibintu byifashe neza Kandi inzego z’umutekano za Mozambike ziri maso kugira ngo ibintu bikomeze kugenzurwa.

Umuyobozi yabishimangiye agira ati: "Ibintu biratuje". “Abarobyi bagiye mu nyanja, kandi abakora nk’abahinzi basubiye mu mirima yabo”.

Ciprino yavuze ko hashobora kuba habaye ikindi gitero mu karere, ariko amakuru akaba ataremezwa.

Yongeyeho ati: "Abantu bamwe bavuga ko bumvise amasasu, ariko nta makuru abyemeza dufite kugeza ubu".

Ati: “Abapolisi barimo kubikoraho”.

Cipriano yahamagariye abaturage kongera ingufu mu kuba maso, no kumenyesha ingabo za Mozambike n’u Rwanda n’urujya n’uruza rwose badashira amakenga.