Yago yatorotse ubutabera bumukurikiranyeho ibyaha biremereye - Dr. Murangira
Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, kuri uyu wa 3 Nzeri 2024, yavuze ko Nyarwaya Innocent, uzwi ku izina rya Yago yahunze bitewe n’ibyaha akurikiranweho, yongera kuvuga ko ukuboko k’ubutabera ntaho kutagera ko abantu nka Yago bakorera ibyaha hanze baburirwa.
Yago wari umaze iminsi atangaza ibintu bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga ze aho yavuze ko ahunze igihugu .
Ati: “Rwanda nkunda, nguhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka ine ishize, nkataka ariko ntawanyumvise n’umwe.”
Tariki ya 31 Kanama 2024, Yago yashyize ku muyoboro we wa YouTube videwo ndende itaravuzweho rumwe, yumvikanamo urutonde rw’abantu bafitanye amakimbirane, barimo abanyamakuru, abahanzi n’ibindi byamamare.
Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB yatangaje ko ubwo Yago yahungaga, RIB yari yaratangiye kumukurikiranaho ibyaha biremereye birimo kubiba amacakubiri n’ivanguramoko.
Dr. Murangira ati: “Yago yarahamagawe, arabazwa, yongera gushyira videwo hanze, videwo yarimo amagambo wumva arimo amacakubiri, aganisha ku macakubiri n’ivangura, arabazwa, arakurikiranwa. Muri cya gihe rero ibimenyetso byegeranywaga, ni bwo twagiye kumva, twumva na we aravuze ngo yarahunze.”
Dr Murangira yakomeje ati: “Ahunze yari agikurikiranwa. Kuko abonye ko atangiye kubazwa ku byaha biremereye nka biriya by’ivangura, yahise agenda. Gusa ikigaragara ni uko aho ari ubona ko yagumye gukora ibindi biganiro na byo ubona biganisha ku byaha.” Dr Murangira yanavuze ko uyu munyamakuru na we afite akandi gatsiko yise ‘Big Energy’, nk’uko nawe yavuze ko ahunze agatsiko k’abashaka ngo kumwica.