Dore ibyiza byo kurongora umugore mugufi abasore benshi batazi
Umugore mwiza ni isoko y’ibyishimo n’amahoro ku mugabo we. Iyo umugabo rubanda rumubona nk’igitangaza ariko umugore we akaba amusuzugura uwo mugabo yumva kuba rubanda rumwubaha ariko akaba atubashywe n’umugore we ntacyo bimaze.
Mu rwego rwo kwirinda aka gasuzuguro kimwe mu byo wakora ni ukurongora umugore usumba kuko we abona agaciro kawe kuri buri ngingo.
1. Kwiyumvamo ubutware
Iyo uruta umuntu mu bunini wiyumvamo ubutware ukamutegeka akakumvira. Iyo umusore atereta umukobwa mugufi yiyumvamo ko ari umunyembaraga, agashyira ku murongo ibintu hafi ya byose adasiganyije umukunzi we. Abagore barebare bigirira icyizere kirenze urugero.
2. Kwiyumva nk’ingabo y’umuryango
Iteka ryose umugabo aba yumva agomba kuba ariwe wubahwa nk’umurinzi w’urugo rwe. Iyo umugore ari mugufi nawe muri we iteka icyizere cy’umutekano we agishyira ku mugabo we bigatuma umugabo yumva bimunejeje.
3. Guhobera umugore mugufi bitera umugabo akanyamuneza
Bitewe n’uko abagabo banezezwa no kwereka umuryango mugari ko aribo bari hejuru, iyo umugabo ahobereye umukobwa umugera munsi y’akananwa bimuremamo ibyishimo kuko ahita yiyumvamo ko ari kwereka abamureba ko ari igihangange.
4. Mu bihe bigoye ntarushya ubufasha
Umukunzi wawe ashobora kurwara, kunanirwa, no gusindira mu kabari udafite ubundi bufasha. Iyo uwagize iki kibazo ari umukunzi wawe bigahurirana n’uko ari mugufi amata aba abyaye amavuta, uhita umuterura ukaba wanamutwara ku rutugu ukamugeza ku modoka cyangwa mu rugo mu buryo bworoshye.
5. Abagore bagufi ntibigira ibitangaza
Abenshi mu bagore bagufi batsikamirwa no gutekereza ku bugufi bwabo bigatuma batirata ubwiza. Uku kwicisha bugufi no kudafudika bibasiga igikundiro mu maso y’abagabo.
6. Kubitaho ntibirushya
Abagore bafi bambara imyenda mito, bakicara ahantu hato, ibi bituma baberwa ntibanabangamire abo bari kumwe nko mu modoka cyangwa ahandi bicaye.
7. Batuma umugabo yigirira icyizere
Abagabo benshi bisanga badafite uburebure bifuzaga bikabatera ipfunwe. Iri pfunwe mu kurigabanya bahitamo kurongora umugore mugufi kuko iyo uwo mugabo yigereranyije ku mugore we asanga nta byacitse imuriho yo kuba ari mugufi.