KNC yijeje abafana ba APR FC kubahoxs amarira batewe n'abafana ba Rayon Sports

KNC yijeje abafana ba APR FC kubahoxs amarira batewe n'abafana ba Rayon Sports

Sep 18,2024

Perezida wa Gasogo United Kakooza Nkuliza Charles yatumiye abafana ba APR FC kuzaza ku mukino ikipe ye izakiramo Rayon Sports maze akabahoza amarira abafana ba Rayon Sports babateye bafana Pyramids.

Ni umukino uzaba ku wa gatandatu tariki 21 Nzeri 2024, ukabera kuri Stade Amahoro.
Ibi bibaye nyuma y’uko ikipe ya APR FC inganyije na Pyramids mu mikino ya CAF Champions League igitego 1-1.

Abafana ba Rayon Sports bagaragaye bafana ikipe ya Pyramids mu buryo bweruye ndetse bishimiye ibyavuye muri uyu mukino.

Nyuma yaho hagiye hazamuka impaka zivuga ko bidakwiye kubona ikipe ihagarariye Igihugu ariko abafana ba Rayon Sports bakifanira iyo hanze.

Gusa kurundi ruhande Abafana ba Rayon bavuga ko ari uburenganzira bwabo cyane ko atari ikipe y’Igihugu Amavubi yari yakinnye.

Mu mukino Gasogi United ifitanye na Rayon Sports KNC yijeje abafana ba APR FC kubahoza amarira batewe n’abafana ba Rayon Sports.

Yagize ati” Bafana ba APR FC, kubera uburyo abafana ba Rayon Sports baterekereye umuzimu w’umugwagasi batazi iyo akomoka, baririmba Pyramids kandi ibyabo byabananiye, muzaze muri benshi nzabahoza amarira.”

Ikipe ya Gasogi United iyoboye urutonde rwagateganyo rwa shampiyona , aho ifite amanota 7 mu mikino 3 , mu gihe Rayon Sport mu mikino 2 ifite amanota 2.