Menya impamvu nyakuri umugore utwite azana umurongo uhagaze ku nda

Menya impamvu nyakuri umugore utwite azana umurongo uhagaze ku nda

Sep 18,2024

Ni kenshi ushobora Kubona iyi mirongo ihagaze kunda y’umugore utwite ukaba wagira impungenge, ahanini kuko uba utazi icyabiteye. Gusa ni ikintu gikunda kugaragara ku bagore benshi batwite cyane cyane ku bafite inda zitangiye gukura. Iyi mirongo rero mu by’ukuri ntabwo iteje ikibazo nkuko benshi bashobora kuba babyibwira.

Umurongo uzwi nka “Linea Nigra” (ni ijambo ry’ikiratini risobanura ngo umurongo w’umukara) nkuko iri jambo ribivuga rero uyu murongo uba ari umukara ndetse abagore batwite baba bawufite uhagaze guturuka hasi aho inda itangirira ukazamuka kugera aho irangirira ku gatuza.


Wakwibaza uti ese biterwa ni iki?


Niba wibaza ikibazo nk’iki ufite ishingiro, gusa iyi mirongo iterwa n’ibihe bitoroshye umugore utwite aba arimo. Imisemburo idasanzwe umubiri uba uri gukora kugira ngo umubyeyi ndetse nuwo atwite babeho neza, iyi misemburo rero harigihe iba myinshi cyane ndetse bikagera naho uruhu ruhindura ibara, uku guhindura ibara rero kwateye niyi misemburo yaturutse muri nyababyeyi ninabwo uyu murongo ushobora kwirema.

Bamwe usanga bawufite uzamuka kugeza ku mukondo mu gihe hari n’abawugira ukazamuka kugeza hafi mu gatuza. Gusa ibi byose biterwa n’imihindagurikire y’umubiri

Tags: