Uwari wagizwe umuyobozi mushya wa Hezbollah nawe yishwe

Uwari wagizwe umuyobozi mushya wa Hezbollah nawe yishwe

Oct 09,2024

Ministiri w’intebe wa Isiraheri Benjamin Netanyahu kuri uyu wa kabiri yatangaje ko igisirikali cya Isiraheli cyishe uwari umuyobozi mushya w’umutwe wa Hezbollah Hashem Safieddine wasimbuye Hassan Nasrallah, na we wishwe mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda.

Safieddine wari mubyara wa Nasrallah, ni we wagomba kuyobora uwo mutwe, ari ko kuva mu cyumweru gishize ntabwo arigera agaragara mu ruhame nyuma y’ibitero by’indege simusiga Isiraheri yagabye mu duce tw’umujyi wa Beyiruti tubamo abarwanyi n’abayobozi ba Hezbollah.

Mu butumwa bwa videwo, ministiri w’intebe Netanyahu yavuze ko ibitero byabo byasenye ubushobozi bwa Hezbollah, byica ibihumbi byabo yise intagondwa barimo Nasrallah, uwamusimbuye n’uwasimbuye uwambusimbuye.

Umutwe wa Hezbollah kugeza ubu ntacyo uratangaza ku bivugwa na Isiraheri.

Netanyanyu yaburiye abategetsi muri Libani kwitonda kuko bashobora kwisanga icyo gihugu gihundutse nka Gaza.

Ibitero by’umutwe wa Hezbollah mu majyaruguru ya Isiraheri bimaze guhitana abantu 49, mu gihe abarenga 500 bamaze guhitanwa n’ibitero bya Isiraheri muri Libani.

Kuri uyu wa kabiri, Antonio Guterres, umunyamabanga mukuru wa ONU yatangaje ko umutekano mu burasirazuba bwo hagati urushaho gukendera. Yavuze ko afite ubwabo ko ibitero bya Isiraheri muri Libani bishobora guteza intambara mu karere kose.