Umuhango wo 'kwita izina' wasubitswe

Umuhango wo 'kwita izina' wasubitswe

Oct 09,2024

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko umuhango wo kwita izina abana b’ingagi wari uteganyijwe ku wa 18 Ukwakira 2024, wasubitswe.

Ni icyemezo gikubiye mu itangazo RDB yashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2024. Ntihigeze hatangazwa impamvu yacyo.RDB yakomeje ivuga ko itariki ibi birori bizimurirwaho izamenyekanishwa mu bihe biri imbere.

Muri Nzeri 2024 nibwo RDB, yari yatangaje ko abana b’ingagi 22 bagiye guhabwa amazina mu muhango wo Kwita Izina wari utegerejwe ku itariki ya 18 Ukwakira 2024.

Byari byitezwe ko ari umuhango uzagaragaramo abantu b’ibyamamare batandukanye by’umwihariko bakagira uruhare mu guha amazina aba bana b’ingagi.

Inshuro 19 uyu muhango umaze kuba, abana b’ingagi 395 bamaze guhabwa amazina, mu gikorwa cyishimirwa ku rwego mpuzamahanga kuko kinagaragaza uruhare rw’u Rwanda mu kurengera ibidukikije muri rusange.

Uyu muhango usanzwe ubera mu Kinigi mu Karere ka Musanze hafi na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga isanzwe ibarizwamo ingagi.