Benjamin Netanyahu yasabye abaturage ba Liban ikintu gikomeye kugirango birinde ko igihugu cyabo gisenyuka nka Gaza
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko abaturage ba Liban bagomba kwitandukanya na Hezbollah kugira ngo birinde ko igihugu cyabo cyasenywa na Israel, nk’uko yabigenje mu gace ka Gaza.
Kugeza ubu abantu barenga 1.400 bamaze kugwa mu bitero karundura bya Israel muri Liban, byibanda cyane mu Majyepfo y’igihugu no mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu, Beirut, mu gihe abarenga miliyoni 1,2 bahunze.
Netanyahu yabwiye abaturage ba Liban ko bagomba kwitandukanya na Hezbollah kugira ngo intambara irangire, bitaba ibyo ubwo ikazakomeza guhangana n’uyu mutwe kandi intambara ikabera muri Liban, bityo icyo gihugu kigasenyuka nk’uko byagenze mu gace ka Gaza.
Ibi bije nyuma y’uko Israel ikomeje kurasa ibisasu muri Liban, ahanini igamije kwica abayobozi bakuru no kwangiza ibikorwaremezo by’umutwe wa Hezbollah, birimo ibyo ikoresha irasa muri Israel.
Netanyahu yanatangaje ko Israel yishe Hashem Safieddine wasimbuye Hassan Nasrallah, uyu akaba amaze igihe kinini atagaragara mu ruhame, icyakora Ingabo za Israel zatangaje ko zitakwemeza niba uyu mugabo yarapfuye, icyakora ngo ziracyari kwiga ku buryo igitero cyagenze.
Muri Gaza, hejuru ya 66% by’inyubako zose ziri muri ako gace zasenywe n’intambara, mu gihe abantu barenga ibihumbi 43 bapfuye, abandi barenga ibihumbi 100 barakomereka.