Umusifuzikazi yahagaritswe burundu nyuma yo kuryamana n’umuyobozi we

Umusifuzikazi yahagaritswe burundu nyuma yo kuryamana n’umuyobozi we

Oct 09,2024

Umusifuzikazi witwa Elif Karaarslan w’imyaka 24, yahagaritswe burundu nyuma y’aho hagaragaye amashusho ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuyobozi we umukubye hafi inshuro eshatu mu myaka.

Elif Karaarslan yatangiye gusifura imikino muri Turikiya nyuma y’uko imvune zatumye asezera gukina umupira w’amaguru.

Kuri ubu, kuva tariki ya 4 Ukwakira, yahagaritswe burundu n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Turikiya (TFF) nyuma yo gufatwa amashusho akorana imibonano mpuzabitsina n’ushinzwe abasifuzi, Orhan Erdemir.

Orhan Erdemir w’imyaka 61, wabaye umusifuzi mpuzamahanga wemewe na FIFA, na we yahawe na TFF igihano nk’icyo.

Elif ukomoka i Istanbul, ufite abantu ibihumbi 381 bamukurikira kuri Instagram, yahakanye ko ari umwe mu bantu bagaragara mu mashusho yagiye hanze.

Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko uyu musifuzikazi ushaka kujuririra igihano yahawe, yagize ati “Ndabizi bizantwara igihe mu mategeko, ariko nzabicamo kandi nzatsinda.”

Yakomeje agira ati “Ntegereje ubufasha n’urukundo rwanyu muri uru rugendo. Kurira, gusakuza no kubabara ntabwo ari ibintu nakora. Uwo si njye.”

Elif yakiniye Besiktas y’Abagore mbere yo kuba umusifuzi.

Umwunganira mu mategeko yavuze ko amashusho yagaragajwe atari aya nyayo, ahubwo yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘AI’.

Ni mu gihe Erdemir yavuze ko amashusho ari gukwirakwiza nta burenganzira yatanze, yongeraho ko ahazaza he hasa n’aharangiye.

Ati “Icyubahiro mu muryango wanjye, uko abantu bamfataga no mu muryango w’abasifuzi, byose byangijwe. Hejuru y’igihombo mu bijyanye n’amafaranga, biragoye gusobanura igisebo ngize.”

Erdemir na we wavukiye i Istanbul, yabaye umusifuzi wemewe na FIFA hagati ya 1999 na 2002.

Yasifuye imikino itandukanye muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Turikiya (Super Lig) mbere yo kugirwa umuyobozi w’abasifuzi bagenzi be.