Cuba ishaka kwinjira mu muryango BRICS uyobowe na Vladimir Putin

Cuba ishaka kwinjira mu muryango BRICS uyobowe na Vladimir Putin

Oct 09,2024

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Cuba, Carlos Pereira, yatangaje ko igihugu cyabo cyamaze gusaba kuba umunyamuryango wa BRICS.

BRICS yashinzwe n’ibihugu bitanu bifite iterambere riri kwihuta mu 2006. Ibyo ni Brazil, u Burusiya, u Buhinde n’u Bushinwa, byiyongereyeho Afurika y’Epfo mu 2011.

Uyu muryango wakomeje gukura bitewe ahanini n’uruhare ibihugu biwugize bifite mu bukungu bw’Isi. Kugeza ubu, umusaruro mbumbe wabyo ungana na 28% by’uw’Isi yose.

Muri uyu mwaka wa 2024, Misiri, Iran, Ethiopia na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu byinjiye muri uyu muryango, Perezida Vladimir Putin uwubereye umuyobozi mukuru ateguza ko ibindi bihugu 34 bishaka kuwinjiramo.

Putin waganiraga n’abashinzwe umutekano muri BRICS muri Nzeri 2024, yagize ati “Kugeza uyu munsi, ibihugu 34 byagaragaje ubushake bwo kwinjira mu bikorwa by’umuryango wacu.”

Pereila yatangarije ku rubuga X ko igihugu cyabo kiri mu byasabye kwinjira muri BRICS, agira ati “Cuba yasabye kwinjira muri BRICS nk’igihugu cy’umufatanyabikorwa, mu ibaruwa yagejeje kuri Vladimir Putin, uyoboye uyu muryango.”

Kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 24 Ukwakira 2024, abahagarariye ibihugu byifuza kwinjira muri BRICS bazahurira mu nama izabera mu mujyi wa Kazan mu Burusiya, ubusabe bwabyo bwigweho.