CIP Verdique Mutsinzi uyobora ikigo cy’inzererezi cya Gikondo yakatiwe
Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwakatiye igifungo cy’iminsi 24 n’ihazabu y’ibihumbi ijana (100000 Frw) CIP Verdique Mutsinzi ukuriye Tranzit Center ya Gikondo.
Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha byo gufunga abitwa Twagirayezu Joel na NSHIMIYIMNA Aloys mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Mu rubanza rwasomewe mu ruhame kuri uyu wa 7 Ukwakira 2024 mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, umucamanza yabwiye CIP Verdique Mutsinzi ko ahamwa n’ibyaha byo gufunga cyangwa gushyira mu kigo cy’inzererezi abagabo Twagirayezu Joel na NSHIMIYIMNA Aloys ntacyo agendeyeho, bityo ko bigize icyaha.
Ku ikubitiro, tariki ya 04/09/2024 ngo umutu batabashije kumenye yaraje afata Twagirayezu Joel ukora nka Retails Desk na mugenzi we NSHIMIYIMNA Aloys ukora nka Comptable muri company yitwa MAURID GENERAL SUPPLY ikorera mu murenge wa kimisagara, abajyana kuri stasiyo ya Polisi ya Kimironko bahamara iminsi igera kuri 5.
Byageze kuwa 9/9/2024,bavanwa kuri iyo sitasiyo ya Polisi bashyikirizwa RIB ku gitega, mu ishami rishinzwe kurwanya Ruswa bahabwa MAP(Mandat d’Arret provisoir) n’umugenzacyaha witwa GATEMBO GATO Jean Bosco,babwirwa ko bakekwaho icyaha cyo kunyereza umusoro, bahabwa uburenganzira bwo kwisobanura bunganiwe n’umunyamategeko, wabasabiye ko baburana bari hanze.
Kuwa 13/09/2024,umugenzacyaha wari ufite dosiye yabafunguye by’agateganyo, hemezwa ko bagomba gukurikiranwa badafunze abaha icyemezo kibafungura.
Muri ako kanya bakimara gufungurwa na RIB hahise haza imodoka batabashije kumenya Plaque irabafata ibajya mu nzererezi I Gikondo hayoborwa n’uyu CIP Mutsinzi wahisemo kubabika atanabajije ibyabo n’impamvu abafunze.
Mu bushishozi bw’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rushingiye ku kirego abahohotewe batanze sanze CIP mutsinzi ntacyo yashingiyeho ashyira bariya bagabo muri Transit Center ayoboye.
Ubusanzwe kugira ngo umuntu afungirwe mu kigo cy’inzererezi hashingirwa ku kuba yafati we mu makosa arimo arimo gukora ibikorwa bibangamira abaturage cyangwa bikabateza umutekano muke mbere y’uko batoranwa bakajyanwa kuhagororerwa cyangwa kuhafunngirwa by’igihe gito.
Nyuma yo gusanga muri ibyo byose ntacyashingiweho bafungwa, Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko CIP Verdique Mutsinzi ukuriye Tranzit Center ya Gikondo akatirwa igifungo cy’iminsi 24 n’ihazabu y’ibihumbi ijana ariko bisubitse mu gihe cy’amezi 3.
Rwanamuhanishisje kwishyura Twagirayezu Joel na NSHIMIYIMNA Aloys miliyoni 10 z’Amanyarwanda buri umwe kuo yabatesheje akazi akanabashora mu manza no gutuma bishyura umwunganizi mu mategeko.
Kujurira ni muminsi 5 nyuma y’uko ababuranyi bumvise imyanzuro y’urubanza.