Dore impamvu 3 ugomba kwirinda gushyira urukundo rwawe ku mbuga nkoranyambaga
Kuri ubu Isi yabaye umudugudu, ku buryo bidatangaje ko usanga umuntu asangiza abantu bose batuye Isi ubuzima bwe ndetse adasize n’ibyakabaye amabanga ye harimo n'amabanga y'urukundo rwe n'umukunzi we.
Ibi bamwe babikora bibwira ko ari bwo buryo bwiza bwo kwereka abakunzi babo uburyo babakunda n’uburyo babazirikana ndetse hakaba n’ababikora kubera ibigare bya bagenzi babo no kubura ibindi bakora (Bored). Muri rusange ntabwo ari byiza gushyira ku mugaragaro iby'urukundo rwawe.
Dore impamvu 3 zikomeye zituma uba utagomba gushyira ibijyanye n’urukundo rwawe ku mbuga nkoranyambaga:
1.Ihatirizwa (Pressure)
Twe tuzi neza ko ku mbuga nkoranyambaga hakunze kuba guhiganywa, Akenshi iyo utangiye guhoza urukundo rwanyu ku mbuga nkoranyambaga niho usanga hava kugereranya imyambarire yanyu ndetse n’iyizindi Couple, akenshi ibi birangira uhora ugura imyenda myinshi yo kugirango wemeze abaza kubona ibyo washyizeho ku wundi munsi, Ibi rero birangirana no gusesagura utewe no guhatirizwa n’imbuga nkoranyambaga.
2. Kubura Umutekano
Umutekano uvugwa aha si umutekano w’urugo rwanyu ahubwo ni umutekano wo mu mutwe, Kuko akenshi na kenshi iyo usangiza umubano wanyu abagukurikira kuri izo mbuga nkoranyambaga biba bisobanuye ko bemerewe no kumenya buri kimwe ndetse ubacyeneyeho n’inama.
Ibi rero bituma buri wese yinjira mu buzima bwanyu, uko mubayeho, uko mushwana n’ibindi byinshi byakabaye ibanga rya babiri .Urukundo rwakabaye hagati y’imitima 2 gusa nta mpamvu yo kurushyiramo abandi kuko niho hava gusenya mu nyuma na nyuma.
3. Ivuzivuzi
Iyi ni ingingo ikomeye cyane kandi ikunze kuba kuri benshi, tekereza igihe umara wamamaza amafoto yawe n’umukunzi wawe kuri Murandasi, ese iyo mutandukanye ugacudika n’undi nawe ukabyamamaza utyo bakubaza ibiki? Bagenda bakuvuga bate se mu bandi?