Imigi 12 ishaje kurusha iyindi yose ku isi

Imigi 12 ishaje kurusha iyindi yose ku isi

Nov 08,2024

Umujyi wa Al Fayoum wo mu Misiri niwo mujyi umwe rukumbi uri ku rutonde rw'imijyi 10 ikuze kurusha iyindi ku Isi aho yiganjemo iyo mu bihugu by'u Burayi na Aziya.

Isi imaze imyaka irenga Miliyari 4, aha ni ibintu byumvikana ko kuva ku gisokuruza cya 1 kugeza ubu habayemo impinduka nyinshi cyane.

Ku Isi kandi hari imijyi imaze ibihumbi n’ibihumbi by’imyaka ituwe n’abantu. Wowe se urumva bidatangaje? Cyangwa urumva ari mike bitewe n’iyo Isi imaze.

Uko imyaka yagiye ishira habayeho kwimuka kw’ubutaka (Continental Drift) ari byo byatumye havuka iyi migabane dufite. Ntibirangiriye aha kuri iyi migabane kuko ubutaka buzakomeza kwimuka habeho indi migabane itandukanye n’iyi.

Ibi bihita byumvikana ko bigoye cyane ko umujyi ushobora kumara imyaka ingana n’iyo Isi imaze bitewe n’izi mpinduka zose zigenda ziba mu Isi.

Na none kandi bitewe n’imiterere y’ibihe abantu bashobora kureka gutura mu mijyi imwe n’imwe bitewe n’ibibazo by’amapfa n’intambara.

Dore imijyi 12 ikuze kurusha iyindi ku Isi agizwe ibicumbi ndangamurage w’isi n’umuryango wa UNESCO:

1. Damascus muri Syria

Uyu mujyi wa Damascus uri mu mijyi ikuze cyane kuri iyi Si, kuko ibimenyetso bigaragaza ko uyu mujyi watangiye guturwa mu myaka hagati ya 10,000 na 8,000 mbere ya Yezu. Bisobanuye ko uyu mujyi umaze hagati y’imyaka 10,000 na 12,000. Uyu mujyi kandi ukunze no kugarukwaho muri Bibiliya.



2. Athens muri Greece (u Bugereki)

Athens ni umurwa mukuru w’igihugu cy’u Bugereki, ufatwa nk’umujyi wa Filozofiya n’intangiriro ya Sivilizayo. Uyu mujyi umaze imyaka myinshi utangiye guturwa. Watangiye guturwa mu myaka 3,000 mbere ya Yezu(Yesu), bisobanuye ko umaze imyaka irenga 5,000 ubayeho.

3. Sidon muri Lebanon

Sidon, Sayda cyangwa se Saida, niwo mujyi wa Gatatu munini muri Lebani, uyu mujyi watangiye guturwa mu myaka irenga ibihumbi 6,000 ishize (mu myaka 4,000 mbere ya Yezu).



4. Ray muri Iran

Ray ni umujyi wo muri Iran, uherereye muri Tehran. Uyu mujyi watangiye guturwa mu myaka 6,000 mbere ya Yezu(Yesu), bishatse gusobanura ko umaze imyaka irenga 8,000 abantu bawutuyemo.



5. Jerusalem muri Israel

Umujyi wa Yeruzalemu wahoze witwa Urusalim ukaba ufatwa nk’igicumbi cy’iyobokamana, uyu mujyi ufite ibishushanyo bigaragaza ko bimaze hagati y’imyaka 6,000 na 7,000… Kuko mu myaka 3,500 mbere ya Yezu, uyu mujyi wari utuwe n’abantu.



6. Fayoum muri Egypt

Fayoum ni umujyi uherereye mu burengerazuba bw’amajyepfo ya Cairo mu gihugu cya Misiri, uyu ni umwe mu mijyi mike yo muri Afurika imaze imyaka myinshi ituwe. Amateka agaragaza ko umuntu wa mbere yageze kuri ubu butaka mu myaka 7,200 mbere ya Yezu (Yesu).



7. Byblos muri Lebanon

Byblos ni umujyi wo muri Lebani, uyu nawo watangiye guturwa ahagana mu 7,000 mbere ya Yezu ari nako ukomeza kwaguka mu baturage kugeza kugeza mu 5,000 mbere ya Yezu. Ni ukuvuga ngo ubarirwa mu myaka irenga 9,000 ubayeho.



8. Jericho muri Palestine

Jericho cyangwa se Yeriko mu Kinyarwanda ni umujyi uherereye mu gihugu cya Palestine. Uyu ukaba ari umwe mijyi imaze igihe kinini ituwe kurusha indi yose, hagati y’imyaka 11,000 na 9,300 mbere ya Yezu(Yesu) uyu mujyi wari utuwe. Usanga Yeriko yaba imaze imyaka irenga 10,000 ituwe.



9. Plovdiv muri Bulgaria

Nibyo, umujyi wa Plovdiv wo mu gihugu cya Bulgaria uri mu mijyi imaze imyaka myinshi ituwe kuko umaze imyaka irenga 8,000 utuwe n’abantu. Ni ukuvuga ngo ni ugusubira inyuma imyaka 6,000 mbere ya Yezu.



10. Aleppo muri Syria

Aleppo ni umujyi uherereye mu mu gihugu cya Syria, ukaba n’umujyi wa 2 munini muri Syria nyuma ya Damascus. Uyu mujyi watangiye guturwa ahayinga mu 6,000 na 5,000 mbere ya Yezu. Ukaba umaze imyaka iri hagati ya 7,000 na 8,000.



11. Erbil muri Iraq



Erbil ni umurwa mukuru w’agace ka Iraqi, Kurdistan gaherereye mu Majyepfo ya Iraq , uyu mujyi watangiye guturwa mu myaka 6,000 ishize (Imyaka 4,000 mbere ya Yezu).

12. Shush muri Iran

Shush cyangwa Susa ni umwe mu mijyi igize igihugu cya Iran, uyu mujyi nawo ni umwe mu mijyi imaze igihe ituwe ku Isi, ubu ibarirwa mu myaka iri hagati ya 7,000 na 6,000 umaze utuwe n’abaturage ba mbere.