Uganda: Umunyarwandakazi Gloria Bugie yatawe muri yombi azira amashusho y'urukozasoni
Polisi ya Uganda yafunze Umunyarwandakazi Gloria Busingye wamamaye nka Gloria Bugie ukorera umuziki muri iki gihugu; biturutse ku mashusho ye aheruka kujya hanze, ariko ahita arekurwa atanze ingwate.
Polisi y’iki gihugu yafunze uyu mukobwa ku wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo, aza gufungurwa ku wa Gatatu nyuma yo gutanga ingwate.
Umuvugizi wa Polisi ya Kampala, Patrick Onyango, yavuze ko Bugie yari yafunzwe akekwaho kwifata amashusho y’urukozasoni yarangiza akaba ari we uyasakaza.
Ati “Inzobere zacu ziri kubikurikirana kandi barashoboye, bazagaragaza niba yarafashe amashusho yarangiza akaba ari we uyasakaza. Abantu bamwe ntabwo bazi iby’aya mategeko, bazi ko bafite uburenganzira bwo gusakaza amashusho y’urukozasoni kandi baba bari kwica amategeko kuri murandasi.”
Yakomeje avuga ko Abanya-Uganda n’abandi baba muri iki gihugu, bakwiriye kumenya ko Polisi yamaramaje gukurikirana abakora ibi byaha kandi uwaba yabikoze wese mu gihe azajya atahurwa akaba azahanwa.
Nyuma y’uko aya mashusho ashyizwe hanze muri Nzeri, umugabo witwa Abbey Musinguzi [Abitex] usanzwe afite ikigo gitegura ibitaramo kikanafasha abahanzi ‘Abtex Promotion’ yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ‘CID’ ko rwakora iperereza kuri Gloria Bugie.
Mu ibaruwa ndende yandikiye CID akanamenyesha izindi nzego, yasabye ko hakorwa iperereza kuri Gloria Bugie yashinjaga kuba ari we wasohoye amashusho ye yambaye ubusa.
Uyu mugabo yagaragaje ko mu by’ukuri impamvu asaba iperereza kuri uyu mukobwa ari uko n’ubundi imyitwarire ye mu ruhame yakemangwaga. Iki kirego ni na cyo cyafungishije Bugie.
Gloria Bugie ubwo yafungurwaga aho yari afungiwe kuri sitasiyo ya Jinja, yabwiye abanyamakuru ko we n’abanyamategeko be bagiye kujyana mu nkiko Abitex, watumye afungwa.
Ati “Ubutaha Abitex ajye ajya kuri polisi afite ibimenyetso bifatika, kuko ubu tugiye kumurega mu rukiko ku bwo kunyangiriza izina ambeshyera ndetse adafite ibimenyetso by’uko nashyize hanze ariya mashusho. Nabwiye isi ubwo nakoraga ikiganiro n’itangazamakuru ko atari njye washyize hanze amashusho kandi uwabikoze turi kumushakisha.”
Bugie ubwo yasubizaga Abitex wamushinje gushyira hanze aya mashusho, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu minsi ishize, yavuze ko nta mugore ufite ubwenge buzima wasohora amashusho ye yambaye ubusa.
Icyo gihe yavuze ko ari amashusho yafashwe muri Gicurasi umwaka ushize, n’uwari umukunzi we ndetse nyuma agatangira kumwaka miliyoni 100 z’Amashilingi ya Uganda [arenga miliyoni 35 Frw] akamuha asaga miliyoni 20 z’Amashilingi ariko n’ubundi bikarangira ayashyize hanze.
Bugie yavuze ko yajyanye ikirego cye kuri Polisi ya Uganda cy’uwo mugabo atavuze izina muri Werurwe uyu mwaka, bigatuma ahunga igihugu akimara kubimenya ko yarezwe.
Gloria Bugie ni Umunyarwandakazi ukorera umuziki we muri Uganda. Mu Rwanda uyu mukobwa yavuzwe cyane mu itangazamakuru mu 2019 nyuma yo gusubiramo bitemewe indirimbo ‘Ibirenze ibi’ ya Charly na Nina.