Inama y'Abaminisitiri: Dr. Pierre Damien Habumuremyi yahawe imirimo mishya nyuma y'igihe ahawe imbabazi na Perezida Kagame
Perezida Kagame yahaye inshingano Dr. Pierre Damien Habumuremyi nk'uko bigaragara mu myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame.
Kuwa Gatandatu tariki 09 Ugushyingo 2024, Inama y'Abamanisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, ifatirwamo imyanzuro inyuranye aho bamwe bahawe inshingano nshya n'Umukuru w'Igihugu, ndetse hanemezwa imishinga y'amategeko itandukanye.
Mu bahawe imirimo harimo Dr. Pierre Damien Habumuremyi wari umaze igihe kinini nta mirimo izwi afite muri Leta nyuma yo gukatirwa n'urukiko akanafungwa, nyuma agafungurwa ku mbabazi za Perezida Kagame. Kuri ubu yahawe inshingano n'Inama y'Abaminisitiri, akaba yagizwe umwe mu bagize Inama y'Inararibonye, Urubuga Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda.
Tariki 13 Ukwakira 2021 ni bwo Perezida Kagame yahaye imbabazi Dr Pierre Damien Habumuremyi wari umaze iminsi mu gihome aho yari yarakatiwe imyaka 3 n'ihazabu ya Miliyoni 892 Frw. Pierre Damien Habumuremyi yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva muri 2011-2014, ndetse aba n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe.
Yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki 03 Nyakanga 2020 akurikiranyweho ibyaha byo gutanga sheki zitazigamiye hamwe no gusabira Kaminuza ye yitwa Chrisitian University of Rwanda inguzanyo zitangwa n’abantu bungukira ku bandi inyungu z’ikirenga, ibizwi nka ’Banki Lambert’.
Mu mpera za 2020, Dr Habumuremyi yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge igifungo cy’imyaka itatu no gutanga ihazabu ya Miliyoni 892 Frw. Ni nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, uyu mwanzuro ukaba warasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga, Dr Pierre Damien Habumuremyi yafungiwe muri Gereza i Mageragere.
Yaje gufungurwa ku mbabazi za Perezida Kagame mu 2021. Icyo gihe mu myanzuro y'Inama y'abaminisitiri yateranye kuwa 13 Ukwakira 2023 hari harimo ingingo ivuga ko "Ashingiye ku bubasha ahabwa n'amategeko, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi". Kuri ubu rero Dr. Habumuremyi yahawe inshingano nshya.
Mu bandi bayobozi bashyizwe mu myanya y'ubuyobozi harimo Amb. Dieudonne Sebashongore na Amb. Zaina Nyiramatama bagizwe nabo abagize Inama y'Inararibonye, Urubuga Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda. Dr. Claudine Uwera yagizwe 'Senior Strategic Advisor mu Biro bya Minisitiri w'Intebe;
Madamu Michelle Umurungi agirwa 'Chief Investment Officer' mu Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda; naho Madamu Maeva Seka Haguma agirwa 'Deputy Principal Private Secretary' mu Ibiro bya Perezida wa Repubulika.
Madamu Solange Ayanone wabaye umunyamakuru kuri RBA na Isango Star ndetse akaba yari asanzwe ari umwe mu Bajyanama b'Umujyi wa Kigali, yagizwe umwe mu bagize Inama y'Ubuyobozi y'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru.
Iyi Nama y'Ubuyobozi nayo yashyiriweho Umuyobozi ari we Israel Bimpe, akaba yungirijwe na Madamu Viviane Mukakizima. Abandi bagize Inama y'Ubuyobozi ni Madamu Anitha D. Umuhire, Bwana David Toovey, Bwana Michael Butera Mgasa na Bwana Kivu Ruhorahoza.