Ruud van Nistelrooy yatandukanye na Manchester United yari amaze iminsi atoza
Ikipe ya Manchester United nyuma yo kubona umutoza mukuru Ruben Amorim yamaze gutandukana n’uwari umutoza w’umusigire Ruud van Nistelrooy, ibi bikaba byababaje abakunzi b’iyi kipe.
Manchester United yatangaje ko Ruud van Nistelrooy wari umutoza w’umusigire yasezerewe ku mirimo nyuma yo kudahabwa umwanya mu batoza bungirije Ruben Amorim, umutoza mushya.
Van Nistelrooy yari yinjiye muri iyi kipe nk’umutoza wungirije mu kwezi kwa Nyakanga, akaba yari afite amasezerano y’imyaka ibiri.
N’ubwo atabonye amahirwe yo gukomeza muri Manchester United, Ruud van Nistelrooy yatanze imbaraga zidasanzwe mu mikino yari ayoboye nk’umutoza w’agateganyo.
Nyuma yo gusimbura Erik ten Hag wari wirukanywe, Van Nistelrooy yatsinze imikino itatu muri ine yayoboye, agaragaza ko afite ubushobozi bwo kwitwara neza nk’umutoza.
Abakunzi ba Man United benshi bakomeje kugaragaza ko bamubonamo amahirwe yo kuzahura ikipe, cyane cyane ko yari asanzwe ari umufana n’umukinnyi wayikiniye imyaka itanu, kandi akaba yarayifashije kugera kuri byinshi ubwo yayikiniraga.
Amakuru y’uko Ruud van Nistelrooy atazakomezanya na Manchester United yagaragaye mu itangazo iyi kipe yashyize ahagaragara ubwo Ruben Amorim yari asesekaye kuri Old Trafford.
Ati: “Ruud azahora ari ikirangirire muri Manchester United, turamushimira uruhare yagize ndetse n’uburyo yitwaye muri iyi kipe. Azahora yakirwa neza hano Old Trafford."
Ku myaka 39, Ruben Amorim, umutoza mushya w’umunya-Portugal, aje muri United afite intego yo gukomeza guhindura iyi kipe ndetse no kuyisubiza ku rwego rwo hejuru.
Amorim, wahoze ari umutoza wa Sporting CP, azanye ikipe ye bwite y’abatoza harimo n’abazwi cyane bamufashije kugera kuri byinshi muri Portugal.
Gusa umwe mu bayobozi basanzwe muri United, Darren Fletcher, we azakomeza imirimo yo guhuza ikipe nkuru n’ishuri ry’abana.
Abasesenguzi b’imikino, barimo Simon Stone wa BBC Sport, bavuga ko icyemezo cyo kurekura Van Nistelrooy kidatangaje cyane kuko Amorim afite itsinda rye bwite ry’abatoza.
Ariko abakunzi b’iyi kipe bibaza niba kuba United yararekuye umutoza w’umunyamwuga wari umaze gutanga umusaruro bishobora kugira ingaruka mu bihe biri imbere.
Mu gihe gito Van Nistelrooy yaramaze mu kibuga nk’umutoza, yagaragaje ubwitange bukomeye ndetse n’umutima wo guhesha ikipe ye y’ubuzima bwe icyubahiro.
Amorim azahura na Ipswich City ku itariki ya 24 Ugushyingo mu mukino wa Premier League. Ni uburyo bwiza bwo kwerekana intumbero y’iyi kipe nshya igiye kurangazwa imbere n’umunya-Portugal ufite amasezerano y’imyaka ibiri n’igice.
Ese abafana ba United bazabona impinduka yifuzwa? Ku bakunzi b’iyi kipe bifuza kuzamura icyizere, ibi biracyari amatsiko. Hari benshi bari gushakisha ibyo Van Nistelrooy azakora mu gihe kiri imbere, ariko icyo ari cyo cyose, aracyari igihangange mu mateka ya Manchester United.
Ruud van Neistelrooy wari umaze imikino ine yitwara neza muri Manchester United yamaze gutandukana nayo nyuma yo kuza kwa Ruben Amorim
Ruven Amorim yinjiye, Van Neistelrooy arasohoka