Gukomeza muri Kaminuza bizajya bisaba umunyeshuri kuba yaratsinze amasomo yose ku kigero cya 50%

Gukomeza muri Kaminuza bizajya bisaba umunyeshuri kuba yaratsinze amasomo yose ku kigero cya 50%

Nov 17,2024

Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa kugirango umunyeshuri yemererwe gukomeza muri Kaminuza.

Ni uburyo butegeka ko uzajya wemererwa gukomeza muri kaminuza ari umunyeshuri uzajya utsinda amasomo yose ku kigereranyo cya 50%

Ubu buryo butndukanye n’ubwari busanzweho,aho uwemererwaga gukomeza muri kaminuza yasabwaga gutsinda amasomo abiri y’ingenzi gusa.

Minisiteri w’Ubrezi yabitangaje mu muhango wo gutangaza amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye byakozwe mu mezi ya Nyakanga na Kanama 2024, aho 78.6% ari bo babitsinze bakaba bazahabwa impamyabumenyi.

MINEDUC ivuga ko abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye muri uyu mwaka bageraga kuri 91,713, abakoze ibyo bizamini bakaba bari 91,298 bahwanye na 99.5% by’abari biyandikishije.

MINEDUC yemereye abifuza gusibira cyangwa kwiyandikisha kuzakora ibizamini by’abakandida bigenga (candidats libres) ko batangira kubisaba.

Kureba amanota umuntu yabonye kanda hano  ukurikize amabwiriza.