Gatsibo: Urupfu rw'umwarimu wari ukiri mu kwa Buki rukomeje kuvugisha benshi
Nov 25,2024
Mu Karere ka Gatsibo,Umurenge wa Gasange haravugwa inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umwarimu witwa Kanyamugara Wicriff wari umwarimu kuri GS Gategero wapfuye akiri mu kwezi kwa buki.
Amakuru dukesha BWIZA avuga ko umuntu wari umuzi neza yatangaje ko, amakuru uyu mwarimu yari asanzwe ababanira neza, ari inyangamugayo dore ko ngo yari anahagarariye urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi, mu murenge wa Gasange.
Ku cyaba cyihishe inyuma y’urupfu rwe, uyu utashatse ko amazina ye ajya ahabona yavuze ko ibirimo kuvugwa cyane ari uko uyu Kanyamugara yaba yarahumanyirijwe mu bukwe bwe, yari amaze iminsi akoze, dore ko yari akiri mu kwezi kwa buki.