U Rwanda rwasubije Umu-Minisitiri wa RDC wavuze ko azafunga Perezida Kagame

U Rwanda rwasubije Umu-Minisitiri wa RDC wavuze ko azafunga Perezida Kagame

Nov 25,2024

Guverinoma y’u Rwanda yashinje iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo "ubushotoranyi bukomeye", nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutabera w’iki gihugu atangaje ko azafunga Perezida Paul Kagame.

Ku Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo ni bwo Minisitiri Constant Mutamba yatangaje ayo magambo, ubwo yaganiraga n’imfungwa zo muri gereza ya Munzenze iherereye i Goma.

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga Mutamba yumvikanye aburira imfungwa zo muri iriya gereza ko abazakorana na Perezida Paul Kagame yise umwanzi ndetse n’umunyabyaha bazafatwa.

Muri ayo mashusho kandi uyu muminisitiri yumvikana abaza imfungwa niba ziteguye kujya ku rugamba mu rwego rwo kubohoza ubutaka bwa RDC buri mu maboko y’umutwe wa M23 Kinshasa yakunze kuvuga ko ufashwa n’u Rwanda.

Ati: "Abantu mwese mumaze igihe mukoreshwa mu nyungu za Paul Kagame n’u Rwanda tuzabafata. Ntituzemera ko igihugu cyacu kiganzwa n’Abanyarwanda. Turumvikana? Mwese tuzabafatana na Paul Kagame".

Mutamba kandi yumvikanye avuga ko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ari "umunyabyaha ruharwa", yungamo ati: "Nazanwe i Goma no kumufata ndetse uzamumfatira nzamuha igihembo kizagenwa hagendewe ku mabwiriza yo kumuta muri yombi".

Guverinoma y’u Rwanda biciye mu muvugizi wayo, Yolande Makolo, yavuze ko kuba uriya Minisitiri yavugiye ariya magambo hafi y’umupaka w’u Rwanda bigaragaza ubushotoranyi bukomeye.

Makolo yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: "Ibi ni ubushotoranyi bukomeye Minisitiri w’Ubutabera wa RDC yakoreye muri gereza y’i Goma, mu bilometero bike uvuye ku mupaka w’u Rwanda. Kuri ubu twitege imfungwa n’abanyabyaha mu ruvange rw’abicanyi barimo FDLR, Wazalendo, Abacanshuro b’abanya-Burayi, SAMIM barwanirira FARDC?"

U Rwanda ruravuga ko RDC yarushotoye mu gihe atari ubwa mbere abategetsi b’iki gihugu bakora ibintu nk’ibyo.

Perezida Félix Antoine Tshisekedi inshuro nyinshi yakunze kwigamba ko azashoza intambara ku Rwanda mbere yo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.

Amakuru avuga ko mu Cyumweru gishize ubwo Tshisekedi yari i Lubumbashi yongeye gushimangira ko agifite uwo mugambi; gusa avuga ko azawushyira mu bikorwa ari uko yamaze guhindura itegeko nshinga rya RDC.

Guverinoma y’u Rwanda kuva kuri Perezida Kagame kugeza ku bandi bayobozi batandukanye, inshuro nyinshi bakunze guhumuriza Abanyarwanda babasaba kudakuka imitima kubera amagambo y’ibikangisho y’abategetsi ba RDC, kuko umutekano w’igihugu ucunzwe neza.

Isoko: Bwiza