Centrafrica: Uwashakaga kuba perezida yisanze nta bwenegihugu na bumwe afite
Mu kureka ubwenegihugu bw’u Bufaransa yabonye mu 1994, Anicet-Georges Dologuélé yizeraga ko ari kubahiriza ibiteganywa n’Itegeko Nshinga rya 2023. Ariko impaka zikomeje kugaragara. Mu cyumweru gishize, guverinoma yemeje ko yanze kumuha pasiporo ya Centrafrica ishingiye ku mategeko agenga ubwenegihugu yo mu 1961.
Kuba yarabaye Umufaransa akuze, perezida w’ishyaka URCA yahise atakaza ubwenegihugu bwa Centrafrica kandi kubusubirana kwe bishoboka gusa binyuze mu iteka rya perezida.
Muri make nk’uko bitangazwa na RFI, Anicet-Georges Dologuélé ntakiri Umufaransa, kandi nta nubwo ari umwenegihugu wa Centrafrica, nta bwenegihugu afite.
Visi-perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Bangui ndetse agendeye ku busabe bw’umushinjacyaha, yatangaje kuri uyu wa Kane ushize ko icyemezo cy’ubwenegihugu yahawe mu Kwakira 2012 ari impfabusa. Icyo cyemezo cyari cyaramaze gukoreshwa n’umukandida mu madosiye ye y’amatora yo mu 2015 na 2020, kandi yatorewe kuba depite.
Ku wa Gatandatu ushize, Anicet-Georges Dologéuélé yari yatanze dosiye ye yifuza guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu yo ku itariki ya 28 Ukuboza, avuga ko “yuzuye” kandi ko igomba “kwemerwa.”
Yahise yandikira Perezida Touadéra ibaruwa, amushinja “kumutoteza” anamusaba “kwirukana mu myanya yabo” abaminisitiri, abadepite, abakozi ba Leta, ndetse n’abandi avuga ko bakabaye badafite ubwenegihugu hakurikijwe ayo mategeko yo mu 1961.
Mu kumusubiza, Obed Namsio, umuyobozi w’ibiro by’umukuru w’igihugu, yamuteye ubwoba ko azakurikiranwaho n’amagambo “ateye isoni” yakoresheje anashimangira ko perezida ativanga mu nzira y’amatora.
Inama y’Itegeko Nshinga ifite kugeza ku itariki ya 29 Ukwakira gusuzuma amadosiye icumi ya kandidatire zamaze kwakirwa z’abashaka kuba perezida.