Perezida Ndayishimiye yahaye FLN irwanya u Rwanda inkunga y’Imbonerakure zirenga 400

Perezida Ndayishimiye yahaye FLN irwanya u Rwanda inkunga y’Imbonerakure zirenga 400

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yategetse ko umutwe witwaje intwaro wa FLN urwanya Leta y’u Rwanda uhabwa Imbonerakure zirenga 400 ziherutse mu myitozo ya gisirikare kugira ngo ziwongerere imbaraga.

Izi Mbonerakure, urubyiruko rushamikiye ku ishyaka CNDD-FDD, zatorejwe mu kigo cya Makamba. Zikomoka mu bice birimo Kabarore, Bukinanyana, Mabayi, Mugina na Rugombo biri mu yahoze ari intara ya Cibitoke, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi.

Umutwe wa FLN ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu ishyamba rya Kibira mu Burundi. Impande zombi zimaze igihe zifatanya mu kurwanya Twirwaneho mu misozi ya Minembwe no mu bindi bice byo muri teritwari ya Fizi.

Mu 2018 no mu 2019, FLN yagabye ibitero mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda, yica abaturage benshi, abandi barakomereka, yangiza n’imitungo yabo irimo imodoka. Yabikoze iturutse mu ishyamba rya Kibira, aho yari icumbikiwe na Leta y’u Burundi.

Amakuru yizewe ahamya ko abarwanyi ba FLN bakorera mu gace ka Kidote gaherereye muri gurupoma ya Lemera muri teritwari ya Uvira, bohererejwe Imbonerakure zirenga 200. Aba bayoborwa na Colonel Fabien Mukeshimana uzwi nka Kamayi.

Izindi Mbonerakure zirenga 200 zoherejwe muri Lubarika muri Uvira, zisangayo abarwanyi ba FLN bayoborwa na Gen Maj Dieudonné Hategekimana uzwi nka Théophile.

Hagati muri Kanama 2025, abashinzwe ubutasi mu ngabo z’u Burundi bahuye na Gen Maj Hategekimana, bamusaba ko yakorana na bo ndetse n’ingabo za RDC muri teritwari ya Uvira no mu bice byegereye u Rwanda.

Aya makuru avuga ko Gen Maj Hategekimana yijejwe ko ubu bufatanye buzatuma Leta ya RDC iha FLN inkunga y’amafaranga n’ibikoresho.

Umwe mu bakorera mu rwego rw’ubutasi rw’igisirikare cy’u Burundi yagize ati “Ndayishimiye n’uwamubanjirije, Pierre Nkurunziza, bafashije umutwe wa FDLR na FLN kuko bahuje ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi. Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bw’u Burundi riracyagendra kuri politiki y’amoko, ryizera ko rizateza ibibazo Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR, ibinyujije muri iyi mitwe.”

Umurundi ukora itangazamakuru ryo gufotora, Teddy Mazina, muri Kanama 2025 yasobanuriye mu kiganiro The Long Form ko CNDD-FDD na FDLR bihuje ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi, bityo ko ari yo mpamvu biba bishaka kwifatanya mu kubarwanya.

Mazina yagaragaje ko bitewe n’iyi ngengabitekerezo, Leta y’u Burundi, ititaye ku kuba FDLR ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yakirana urugwiro abarwanyi bayo, bagatura, bagacuruza, bakanahategurira ibikorwa byabo.

Yasobanuye ko ubwo habagaho igerageza ryo gukura Pierre Nkurunziza ku butegetsi muri Gicurasi 2015, abarwanyi ba FDLR bavuye muri RDC, bihutira kumutabara.

Ati “Dufite FDLR i Bujumbura. Hari ubuhamya bw’uko FDLR yaje gutabara ubutegetsi bwa Nkurunziza. Ubwo coup yapfubaga, FDLR yari ihari. Ntabwo gukorana byigeze bihagarara. I Bujumbura hari Abanyarwanda biyita abasivili ba FDLR baba mu Burundi kuva mu 2010, bafite amaduka menshi. Amafaranga bakura muri Congo yisuka mu Burundi."

Ingabo z’u Burundi zigera mu bihumbi 20 zirunze mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo cyane cyane muri teritwari ya Uvira. Zikorana bihoraho na FDLR, zikanaha inzira abayobozi b’uyu mutwe na FLN bajya gukorera inama i Bujumbura n’ahandi.

Posted On: Oct 18,2025
Tags: