Sadate wifuzaga ko Abanye-Congo bajya basukura imisarane yo mu Rwanda yasabye imbabazi
Umushoramari Munyakazi Sadate yasabye imbabazi, nyuma y’amagambo atakiriwe neza aheruka gutangaza ku baturage b’ibihugu by’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amagambo yatumye Sadate yotswa igitutu yayatangaje ku wa 12 Ukwakira, ubwo yaganirizaga urubyiruko rwari rwitabiriye Inteko Rusange y’Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi, mu murenge wa Gatenga w’akarere ka Kicukiro.
Yabwiye urubyiruko rwari rwitabiriye iriya Nteko Rusange ko rugomba kugira imyumvire y’uko bagomba kuba ‘aba-boss’, bagasigara baha akazi abaturage bo mu bihugu bikikije u Rwanda.
Yakomeje agira ati: “Nk’Abarundi bakaza gukubura imihanda yacu, Abakongomani bakajya boza ama-toilette yacu, kuko tuzaba twabasize kure cyane, twebwe ari twe ‘ba boss’ dufite abakozi dukoresha. Simbababwiye se? Rero iyo myumvire mugomba kuyigira.”
Nyuma y’aya magambo abakoresha imbuga nkoranyambaga banenze Sadate ko ibyo yatangaje binyuranyije n’ingengabitekerezo y’umuryango RPF-Inkotanyi. Yanenzwe kandi ko ibyo yatangaje birimo imyumvire yo kugira abandi abacakara.
Nyuma y’igitutu cyinshi, uyu mugabo yavuze ko asaba imbabazi nyuma yo kugirwa inama n’abantu banyuranye.
Yagize ati: “Nshingiye ku bitekerezo byanjye bwite byumvikanishaga ko u Rwanda tuzatera imbere ku buryo mu mwaka wa 2050 imirimo yo gukubura imihanda no gusukura ubwiherero tuzayiharira abaturanyi bacu (Abarundi naba Congomani) ; nshingiye ku bitekerezo byinshi nabonye ndetse n’inama nagiriwe n’abantu banyuranye, nyuma yo kugisha inama umutima wanjye; nshingiye ko Abanyarwanda twifuza kandi duharanira iterambere ryacu ariko kandi mw’iterambere ryacu tukaba turi kumwe n’abavandimwe bacu babanya Afrika; niseguye ku bumvise ubutumwa bwanjye bukabagiraho ingaruka baba Abanyarwanda, Abarundi n’aba Congoman ndetse n’abandi.”
Yunzemo ati: “Nkurikije umurongo mugari w’iterambere ry’Abanyafurika twese, nemeye ko nakoresheje imvugo idakwiriye nerekana ko hari abavandimwe bacu bazasigara inyuma bakajya ba dukorera imirimo idashimishije, nkaba mbisabiye imbabazi kuwo byagizeho ingaruka wese. Nkaba nsabye kandi Imbabazi Umuvandimwe wese w’Umunyafurika kuko natatiye intego ngari y’ubumwe bwacu nk’Abanyafurika.”