Umukwabu wa M23 muri Nyiragongo wafatiwemo abatari bake
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Ukwakira, abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 bakoze umukwabu mushya muri Teritwari ya Nyiragongo iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru wasize bataye muri yombi abatari bake.
Amakuru avuga ko uyu mukwabu wabereye mu mudugudu wa Ngangi 3, mu gace ka Munigi ho mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma.
Ni ubwa kabiri M23 yari isatse muri kariya gace mu masaha 48 ashize, dore ko Operasiyo nk’iriya yaherukaga kuba ku wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira mu mudugudu wa Kiziba 2, na wo uherereye muri Munigi.
Ni Operasiyo ubuyobozi bwa AFC/M23 buvuga ko zigamije kurwanya ubujura n’umutekano muke, ndetse no gusenya udutsiko tw’abantu bakekwaho gukorana n’abanzi bayo, harimo abarwanyi bitwaje intwaro.
Amakuru avuga ko mu ma saa kumi n’imwe z’igitondo ari bwo abasirikare ba M23 binjiye mu bice bikikije ishuri rya Kiyabo, bategeka abantu bose kuva mu ngo zabo mbere yo kujya kugenzura ibyangombwa byabo.
Iryo genzura ngo ryasize habayeho gufata abantu batari bake, n’ubwo umubare nyawo w’abafashwe utaramenyekana.
Abafashwe bakekwaho kuba bafite aho bahuriye n’ingabo za leta ya Congo (FARDC), abarwanyi ba Wazalendo na FDLR, ndetse n’abandi bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’ubujura n’ibitero ku baturage.
Amakuru ava hafi y’ubuyobozi bwa AFC/M23 avuga ko iyi operasiyo yatewe n’impuruza z’uko hari abarwanyi bakekwaho kuba barimo guteza umutekano muke muri Nyiragongo.
Operasiyo isa n’iyabaye kuri uyu wa Gatanu yaherukaga kuba mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 25 Nzeri, mu duce twa Kasika na MabangaSud, muri komini ya Karisimbi i Goma.
Icyo gihe na bwo hafashwe abantu benshi, ndetse M2e yasobanuye ko yayikoze nyuma yo kumenya amakuru y’uko hari abahoze mu ngabo za FARDC, cyane abana b’abasirikare basigaye mu kigo cya gisirikare cya Katindo ubwo Umujyi wa Goma wafatwaga muri Mutarama uyu mwaka.