Yanyaye kuri Alitari ya Bazilika ya Mutagatifu Petero ubwo hasomwaga misa

Yanyaye kuri Alitari ya Bazilika ya Mutagatifu Petero ubwo hasomwaga misa

Umugabo utatangajwe amazina yafashwe n’inzego z’umutekano za Vatican nyuma yo kunyara kuri Alitari nkuru ya Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma, ubwo hasomwaga Misa yitabiriwe n’imbaga y’abizera.

Byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatanu, ubwo uwo mugabo yacaga mu rihumye abashinzwe umutekano maze yegera Alitari nkuru, ahantu Papa asanzwe ayoborera imihango mikuru ya Kiliziya, ahita akora icyo gikorwa kigayitse cyahungabanyije abari mu Misa.

Inzego z’umutekano zahise zimuta muri yombi, mu gihe Alitari yahise ifungwa kugira ngo hakorwe isuku n’imihango yo gusabira gusubizwa ubutagatifu bwayo.

Ni ubwa kabiri muri uyu mwaka hagaragaye igikorwa nk’iki muri iyi Bazilika, nyuma y’uko mu kwezi kwa kabiri undi mugabo yari yuriye Alitari akangiza amatara n’imitako yayo.

Ubuyobozi bwa Vatican bwamaganye iki gikorwa, buvuga ko ari “igisuzuguro gikomeye ku butagatifu bw’ahantu habonwa nk’umutima wa Kiliziya Gatolika.”

Posted On: Oct 15,2025