Abagore b’i Kayonza babangamiwe n’abagabo bamaze imitungo bayandikisha ku babyeyi babo

Abagore b’i Kayonza babangamiwe n’abagabo bamaze imitungo bayandikisha ku babyeyi babo

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Kayonza babangamiwe n’ingeso za bamwe mu bagabo basigaye bandikisha imitungo bashakanye ku babyeyi babo cyangwa abandi bavandimwe babo.

Aba bagabo babikora mu rwego rwo kuyihisha kugira ngo nibatandukana izasigare ari iyabo bonyine, bagasaba Leta ko ayo manyanga yajya akurikiranwa uwabikoze akabihanirwa.

Ibi aba bagore babitangaje muri iki gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu minsi 16 y’ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina yatangijwe kuwa Kabiri tariki ya 25.

Abagore bo mu Murenge wa Mwiri baganiriye na IGIHE, bavuze ko muri iki gihe hari irindi hohoterwa bari gukorerwa rijyanye n’uko hari ubwo “umugabo mubana mwese mwishakisha, imitungo mushakanye akajya aguca inyuma akayandikisha ku babyeyi be cyangwa abavandimwe be ku buryo ushiduka nta kintu na kimwe mufite.”

Ibi akenshi bikorwa ku bantu babana batarasezeranye bagasaba ko kudasezerana bitaba intandaro yo kuvutswa ibyo wakoreye cyangwa se ibyo wavunikiye.

Nyirabiziyaremye Solange yavuze ko afite umuturanyi byabayeho, aho umugabo yanditse imitungo yose bashakanye kuri mushiki we agasanga ari irindi hohoterwa bari gukorerwa.

Ati: “Ni ubusambo! Inaha birahari cyane aho binatera kuba abantu bakwicana. Niba umuntu dushakanye afite isambu mbizi neza hanyuma agahita ayandikisha kuri mushiki we, tugashakisha twese tukubakamo inzu, ejo twagirana amakimbirane twatandukana nkasanga ya nzu iri mu isambu ya mushiki we kandi narimbizi ko ari iye urumva atari ikibazo? Rwose dukwiriye kurenganurwa Leta ikajya ibikurikirana neza.’’

Nyiransabimana Jeannette na we yavuze ko aho atuye abagabo benshi usanga barandikishije amasambu ku babyeyi babo cyane cyane ko abenshi baba barabanye mu buryo butemewe n’amategeko.

Ati: “Usanga iyo bagiye kuyandikisha kuri nyina baba bavuga ko ari isambu yari yaramutije akiri umusore, rero biratubangamiye kuko ibintu tuba twarabishakanye ariko bakabitunyaga ngo ni uko hajemo amakimbirane yo kudahuza mu rugo, ugasanga umugabo yabaye umusinzi nta kintu agifasha mu rugo na duke waruhiye akatukunyaga. Turasaba ko rero ako karengane kavaho.’’

Nyirahabineza Ruth utuye mu Mudugudu wa Murori mu Kagari ka Migera mu Murenge wa Mwiri we yasabye Leta kujya ishishoza ikareba ku nyungu z’abantu babiri aho kwita cyane ku gusezerana imbere y’amategeko, yavuze ko kuba umuntu atarasezeranye bidakwiriye gutuma yamburwa uruhare ku mitungo yaruhiye.

Ati: ‘‘Turasaba ko hajya hakorwa ubugenzuzi uwanditsweho iyo mitungo agasobanura uburyo yaba yarayibonye, kuko niba umukobwa ari iwabo akaba adafite ubushobozi bwo kugura isambu, ariko nyamara musaza we akamwandikaho amasambu atatu, bikwiriye gusobanurwa neza umuntu ntarenganywe ngo ni uko atasezeranye, akenshi unasanga amafaranga ava mu bimina ariyo aba yarakoreshejwe agura ya masambu.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Harerimana Jean Damascène, yavuze ko abagabo cyangwa abagore bafite iyo myumvire bakwiriye kuyihindura, asaba buri wese kujya agana ubuyobozi akabwereka ibimenyetso bigaragaza ko uwo mutungo wari uwabo bombi.

Ati: “Iyo byagaragaye ko uwo mugabo cyangwa umugore arimo ahisha umutungo w’urugo bigaragarizwa ubuyobozi hanyuma na bwo bugafata icyemezo gikwiriye. Ikibanza ni uko umwe mu bahohotewe agaragaza ko koko uwo mutungo wari uwabo bigakurikiranwa, hari nubwo wa wundi wagiye kuwandikisha ku wundi muntu yabihanirwa.’’

Nubwo iki kibazo kivugwa n’abagore benshi, hari n’abagabo bagaragaje ko iri hohoterwa nabo bajya barikorerwa, aho umugore ngo ahabwa umunani iwabo akanga kuwerekana mu rugo agashaka ko umutungo bafatanya ari uw’umugabo gusa.

 

Posted On: Nov 27,2025