Abanyamurenge bongeye kugabwaho ibitero na drone za FARDC
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zabyutse zigaba ibitero bya drones mu gace ka Mikenke gaherereye muri Teritwari ya Mwenga mu Ntara Kivu y’Amajyepfo, bivugwa ko zari zigambiriye kwica Abanyamulenge bari basanzwe bahatuye n’abashinzwe inkambi.
Umunyapolitiki Moïse Nyarugabo ukomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge yasobanuye ko ibi bitero byagabwe saa munani z’urukerera rwo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2025 kandi ko hashobora kuba hari abasivili bishwe cyangwa bakomeretse.
Yagize ati: “Ni saa munani z’igitondo cyo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2025, drones za Tshisekedi zarashe umudugudu wa Mikenke utuwe n’abasivili, hakaba ari na ho hari inkambi y’Abanyamulenge batwikiwe imidugudu. Bitewe n’amasaha, imibare ntiramenyekana ariko nta gushidikanya hari abasivili bagomba kuba babigendeyemo.”
Nyarugabo yatangaje ko afite amakuru yizewe yemeza ko ingabo za RDC, iz’u Burundi, Wazalendo na FDLR biri mu gace ka Point-Zéro, Mikalati, Kigazura, Marunde, Kipupu, Rugezi na Mukoko, biteganya kugaba ibindi bitero simusiga muri Minembwe na Mikenke; ahatuye Abanyamulenge.
Ati: "Abajenerali babiri, umwe w’Umunye-Congo n’undi w’Umurundi, bari muri icyo gice kugira ngo bategure ibi bitero simusiga. Keretse habayeho guhindura gahunda ku munota wa nyuma, muri iki gitondo cyangwa se mu munsi mike iri imbere, abarokotse ibitero bya Sukhoi na drones bazamishwaho ibisasu n’aba banzi b’amahoro.”
Kuva mu 2017, Abanyamulenge batuye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bakomeje kugabwaho ibitero n’ihuriro ry’ingabo rishyigikiwe na Leta ya RDC. Kuva tariki ya 16 Ukwakira, abatuye muri Minembwe bafungiwe inzira zose banyuragamo bajya ku masoko, bashinjwa gukorana n’abo ingabo z’u Burundi zita ‘abanzi’.
Umutwe wa MRDP Twirwaneho urwanirira Abanyamulenge tariki ya 6 Ugushyingo wagaragaje ko mu myaka umunani ishize, abarenga 328.000 barahunze, imidugudu 550, ibigo by’amashuri hafi 140, ibigo nderabuzima 41, insengero zirenga 126 birasenywa, inka zabo zirenga ibihumbi 500 zirasahurwa.