Abasaba akazi muri Leta basabiwe kwishyuzwa amafaranga yo kwiyandikisha

Abasaba akazi muri Leta basabiwe kwishyuzwa amafaranga yo kwiyandikisha

Ingingo y’abasaba akazi ari benshi kakabona mbarwa mu Rwanda, ni imwe mu zikomeje kuvugwaho cyane. Byasembuwe na Raporo ya Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta y’ibikorwa bya 2024/25, yagaragaje ko mu Rwanda abantu 1.111.040 basabye akazi, kabonwa n’abantu 3.134.

Uretse ibyo, urebye muri iyi raporo unabona ko Leta ihomba akayabo bishingiye mu gutegurira abantu benshi ibizamini ariko abajya kubikora bakaba mbarwa.

Nk’ubu bantu 1.111.040 basabye akazi, hatoranyijwe abantu 673.416, mu gihe abakoze ibizamini ni 106.360, bangana na 15,8%. Bivuze ko abo barenga ibihumbi 673, bagombaga gutegurirwa imyanya, ariko ntibaza.

Ubwo Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa bya 2024/25, Depite Mazimpaka Jean Claude yagaragaje ko Leta ihomba akayabo bigizwemo uruhare n’abatajya gukora ibizamini kandi byatanzweho menshi.

Ati “Mu gutegurira ibizamini abo bose, hashyizwemo amafaranga menshi kuko amafaranga ateganywa hashingiye ku mubare w’abemerewe cyangwa se abiyandikishije. Nabonye ari za miliyari myinshi.”

Depite Mazimpaka yasabye iyi Komisiyo ko ikwiriye kureba uburyo abemererwa gukora ibizamini by’akazi bajya bacibwa amafaranga runaka yo kwiyandikisha kugira ngo bajye bita ku bintu.

Ati “Kubera ukuntu biteye [usanga] yiyandikisha ku myanya myinshi. Akiyandikisha aha, na hariya akiyandikisha, hanyuma mu igenamigambi hagategurwa intebe, za mudasobwa, bakazakodeshwa ibyumba byo gukoreramo bashingiye ku mubare w’abasabye. Ugasanga nyuma abantu ntibaje gukora izaminini, Leta igatanga amafaranga ku bintu bitari ngombwa.”

Iki kibazo kandi cyanagarutsweho na Depite Rubagumya Furaha Emma, wagaragaje ko gihangayikishije. Yashingiye ku bagombaga kujya gukorera ikizamini muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye barengaga 1100, ariko hakajyayo 43 gusa.

Imashini imwe ikorerwaho ikizamini cy’akazi itangwaho 4000 Frw, kenshi Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iyatanga ku bigo by’amashuri bikorerwamo. Icyakora Depite Rubagumya ntanumva uburyo ikigo cya leta cyakwishyuza.

Ati “Ese ni ngombwa ko igihe bagiye gukorera nko ku mashini z’amashuri cyangwa ahandi batiye ko bongera kwishyura ayo mafaranga. Impamvu ibigo bigomba kwishyuza igihe bigiye gutiza bigenzi byabyo imashini zo gukoreraho [ni iyihe]?.”

Depite Mazimpaka yavuze ko nk’uko abajya gukora ibizamini by’imodoka hari amafaranga batanga, n’abajya gukora iby’akazi byakagenze gutyo.

Ati “Wenda kuko abantu ari abashomeri tukongeraho ngo uzaza azayasubizwa ariko utazaza azahomba.”

Perezida w’agateganyo w’inama y’abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta, Sebagabo Muhire Barnabé, yavuze ko mu bijyanye no gushaka abakozi, kuba Leta yatanga amafaranga menshi ariko igihugu kikabona abakandida beza ntacyo bitwaye.

Ati “Ariko mu biganiro twakorana na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo n’iki gitekerezo twagishyiramo [tukareba] niba bishoboka ko hazamo gutanga amafaranga abantu bapiganwa batangwa, baza tukayabasubiza, mu gihe bataje ntituyabasubize.”

Yashimangiye ko icyiza ari ugutanga amahirwe ku bantu benshi bakabona uko bakora ibizamini kuko “icyo giciro gishobora kutubuza kugera ku mukozi mwiza udafite ubushobozi bwo kwishyura.”

Mu bantu 1.111.040 basabye akazi abagabo bari 726.973 mu gihe 384.067 ari abagore.

Mu bitabiriye amapiganwa harimo abagabo 70.961 mu gihe abagore ari 35.399. Abagabo batsinze amapiganwa ni 6.204, mu gihe abagore ari 2.579. Abagabo bashyizwe mu myanya bangana na 2.020 abagore bo ni 1.114.

Posted On: Nov 16,2025