AFC/ M23 yafashe abagabo bajyanaga intwaro i Masisi

AFC/ M23 yafashe abagabo bajyanaga intwaro i Masisi

Abarwanyi ba AFC/M23 bataye muri yombi abagabo 40 muri Teritwari ya Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru bari bajyanwe intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare muri Teritwari ya Masisi.

Aba bafashwe ku wa Kabiri tariki ya 25 Ugushyingo 2025, mu gace ka Kashebere muri Gurupuma ya Luberike.

Urubuga Actualite.cd rwavuze ko aba bagabo bafashwe bari batwaye ibikoresho bya gisirikare n’intwaro babijyanye muri Teritwari ya Masisi muri Mahanga.

Aha Mahanga hagiye mu biganza bya AFC/M23 tariki ya 22 Ugushyingo 2025, bahambuye Ingabo za Leta ya Congo n’abarwanyi ba Wazalendo.

Imirwano irakomeje hagati y’Ingabo za Congo n’abarwanyi ba AFC/M23.

Ingabo za ARC/M23 ku wa Kabiri tariki ya 25 Ugushyingo, zigaruriye agace kitwa Kilungutwe muri Kivu y’epfo, amakuru aravuga ko inyeshyamba ziri hafi ya Teritwari ya Mwenga.

Ingabo za M23 zafashe Kilungutwe zivuye muri Walungu, bamwe mu bahatuye bavuga ko aha Kilungutwe ari mu rugabano ruhuza Zone ya Walungu na Mwenga.

Posted On: Nov 26,2025