AFC/M23 yateye utwatsi umugambi wa Tshisekedi wo gufungura ikibuga cya Goma ivuga ko nta Bubasha abifitiye
Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo nta bubasha afite bwo gufungura ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma.
Ubu butumwa bwatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ubwo yasubizaga ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya RDC yateranye tariki ya 14 Ugushyingo 2025, birimo igisaba abaminisitiri batatu gutegura ifungurwa ry’iki kibuga cy’indege.
Abahawe iyi nshingano ni Minisitiri w’Umutekano, Jacquemain Shabani Lukoo, Minisitiri w’Ubwikorezi, Jean-Pierre Bemba na Minisitiri w’Ingabo, Guy Kabombo Muadiamvita.
Kanyuka yagize ati "Leta ya Kinshasa nta bubasha cyangwa uburenganzira ifite bwo gutekereza gufungura igikorwaremezo cy’indege giherereye mu bice byabohowe, yasahuye ikanacyangiza. Iki kibuga cy’indege kizafungurwa na AFC/M23 gusa, si Bwana Tshisekedi Tshilombo cyangwa undi.”
Mu nama mpuzamahanga yiga ku mutekano w’akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari yabereye mu Bufaransa tariki ya 30 Ukwakira 2025, ni ho humvikanyemo inkuru y’icyizere cyo gufungura iki kibuga cy’indege gifunze kuva muri Mutarama.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yasobanuye ko icyemezo cyo gufungura iki kibuga cy’indege kizafatirwa mu biganiro bya Doha bihuriza intumwa za Leta ya RDC na AFC/M23 muri Qatar.
Leta ya RDC yasobanuye ko ari yo ifite ububasha bwo gufungura iki kibuga cy’indege kuko ari yo igenzura inzego z’igihugu zishinzwe ibibuga by’indege n’indege za gisivili.
Mu nama y’abaminisitiri iheruka, Perezida Tshisekedi yagaragaje ko iki kibuga cy’indege kizafungurwa mu mpera z’umwaka wa 2025.