Akarere ka Rusizi katangaje igihe icyambu cya Rusizi kizatangirira kunyuzwaho ibicuruzwa

Akarere ka Rusizi katangaje igihe icyambu cya Rusizi kizatangirira kunyuzwaho ibicuruzwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko imirimo yo kubaka icyambu cya Rusizi iri kugana ku musozo kuko igeze kuri 97% butanga icyizere ko kizatangira kunyuraho abagenzi n’ibicuruzwa muri Werurwe 2026.

Imirimo yo kubaka iki cyambu yatangite ku wa 18 Mutarama 2023, hagamijwe koroshya ingendo zo mu Kiyaga cya Kivu.

Icyambu cya Rusizi ni kimwe mu byambu bitanu Guverinoma y’u Rwanda iteganya kubaka mu Ntara y’Iburengerazuba. Icya Rubavu cyo cyatangiye gukora mu Ntangiriro za 2025.

Umuyobozi ushinzwe imirimo yo kubaka iki cyambu, Bubahwe Arstide yavuze ko basanze ubutaka bwaho bworoshye cyane, bisaba ko babanza gutsindagira kugera kuri metero esheshatu kugira ngo haboneke ubutaka bukomeye bwo kubakaho.

Ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, iki cyambu gifite ubugari bwa metero 120, kikazaba gifite ubushobozi bwo kwakira ubwato bune bunini, bubiri bugapakira ubundi bubiri buri gupakurura.

Iki cyambu gifite ububiko bw’imizigo bufite ubushobozi bwo kubika meterokibe 800, kikagira igaraje ryo gukora imodoka zahageze zifite ikibazo na sitasiyo ya lisansi na mazutu.

Icyambu cya Rusizi gifite imihanda ibiri yinjiramo, irimo ugenewe abagenzi n’ugenewe amakamyo atwaye imizigo.

Mu rwego rwo kwirinda inkongi, iki cyambu cyashyizwemo inzira z’amazi zikoreshwa igihe habaye inkongi, ndetse ahegera ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu hazaba hari sitasiyo ya Polisi.

Iki cyambu kizaba kirimo ibiro by’abinjira n’abasohoka, ku buryo uzaba ari nk’umupaka winjira mu Rwanda unyuze mu Karere ka Rusizi.

Mu korohereza abatwara ubwato n’amakamyo bazajya bahagera mu masaha akuze y’ijoro bananiwe, iki cyambu cyashyizwemo ibyumba bitanu aho abatwara ubwato n’amakamyo bashobora kurara.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel avuga ko iki cyambu bakitezeho kongera urujya n’uruza n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ati “Iki cyambu kizoroshya ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Congo kuko ubwato bufite ubushobozi bwo gutwarira rimwe umuzigo wazanywe n’amakamyo atandatu. Iki cyambu kizanadufasha gusigasira imihanda kuko amakamyo uko akoresha umuhanda cyane bituma usaza vuba”.

Imirimo yo kubaka iki cyambu iri kugana ku musozo. Mu mirimo iri gukorwa kuri ubu harimo gusiga amarangi no gutunganya imbuga, bizakurikirwa no gushyiramo ibikoresho.

Meya Sindayiheba ati “Imirimo igeze kuri 97% turateganya ko izaba yarangiye bitarenze Gashyantare 2026, ku buryo icyambu cyatangira gukora muri Werurwe [2026]”.

Iki cyambu cyitezweho ko kizajya cyakira abagenzi miliyoni 2,3 n’imizigo ifite ubutemere bwa toni miliyoni 1,3 ku mwaka. Kizuzura gitwaye arenga miliyari 30Frw.

Posted On: Nov 26,2025