Amakuru mashya ku mashusho ya Ya Mpano asambana n'umukunzi we yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga
Hamaze iminsi hacicikana amashusho y'urukozasoni ya ya Mpano n'umukunzi we kugeza ubwo bamwe batangiye kugenda babicamo umugani. Gusa Ya Mpano yemeza ko ari we ubwe wifatiye aya mashusho yabyumvikanyeho n'umukunzi we.
Ya Mpano yavuze ko azi neza ko uwari incuti ye ndetse akaba umufanyabikorwa banabanaga mu nzu imwe ari we washyize hanze aya mashusho. Intandaro ngo n'ibintu batumvikanyeho cyane cyane kuba yaramubwiye ko igihe kigeze ngo buri wese yibane.
Ya Mpano yavuze ko igitekerezo cyo kwibana yakigize kubera ko iyi ncuti ye izwi nka Pazzo, yari isigaye igenda ibwira abantu ko Ya Mpano amaze kugira amafaranga menshi ndetse ngo bigatuma abo bakorana nka Producer we amuzamuriraho ibiciro. Aha ngo Ya Mpano yaramubwiye ati: "Kuki uri kugenda unteza abantu? Nubona ko amafaranga yose dukoreye ashirira hano." Ubwo yavugaga mu rugo.
Pazzo ngo yamubwiye ko afite amafaranga akwiye kujya ayatanga. Ya Mpano ngo yamusubije ko nayatanga ubuzima babagamo buzahinduka. Ati:"Yari azi amafaranga twinjiza yewe yari azi n'umubare w'ibanga wa telefoni yanjye, najya mutuma kuri banki ku buryo yabaga azi n'asigayeho."
Aha rero ya Mpano ngo yahise amubwira ati:"Niba tumaze kugira amafaranga, ni byiza ko wajya kwikodeshereza nawe ugatangira ubuzima." Ngo yamwemereye kumwongeza amafanga, ndetse anamwemerera kumuha andi nk'intwererano yo gutangira ubuzima n'ubwo nay babanje kutayumvikanaho, Pazzo ashaka ibihumbi 500 mu gihe YaMpano yamuhaga ibihumbi 300. Guxa ngo yaje kwemera Kuyamuha ariko mu byiciro undi arabyanga amubwira ko azahava ari uko ayamuhaye yose.
Ya Mpano ngo yaje Kuyamuha undi aragenda ariko bukeye bwaho abantu batangira kumuhamagara bamubwira ko bafite amashusho ye asambana. Akibyumva yahamagaye Pazzo asanga ngo yamu-Browse.
Ya Mpano yemeza ko yari amaze amezi nk'atatu asibye aya mashusho, bigaragara ko Pazzo we yari yarayafashe kera akayabika mu ye.
Nyu y'uko atanze ikirego muri RIB, hamaze gufungwa abantu 2 bakurikiranweho gukwirakwiza aya mashusho ari Bo: Patrick uzwi nka Pazzo Man wafashwe ku wa 11 Ugushyingo 2025 na Kalisa John uzwi nka K. John watawe muri yombi ku wa 14 Ugushyingo 2025.