Amerika ntiyiteguye kuyoborwa n'umugore - Michelle Obama
Michelle Obama, umugore wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko Amerika itaragera ku rwego rwo kugira Perezida w’umugore, atanga urugero kuri Kamala Harris watsinzwe mu matora aheruka ubwo yageragezaga kwiyamamariza kuba Perezida.
Yabivugiye mu kiganiro aheruka kugirana na Tracee Ellis Ross, ubwo yamubazaga niba abona Amerika yiteguye kugira Perezida w’umugore.
Michelle Obama ati “Nk’uko twabibonye mu matora aheruka, birababaje ariko ntitwiteguye.”
Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu abantu batagomba kumubona nk’ushobora kwiyamamariza kuyobora Amerika.
Ati “Nimureke kundeba mumbwira ngo nziyamamaze; kubera ko murabeshya. Ntimwiteguye kubona umugore ayoboye igihugu. Dufite urugendo rurerure, kandi hari abagabo benshi batarumva ko bashobora kuyoborwa n’umugore. Twarabibonye.”
Ibi Michelle Obama yabivuze ubwo yari i Brooklyn, muri New York, mu bikorwa byo kumenyekanisha igitabo cye gishya “The Look”, kivuga ku myambarire n’ubuzima bwa politiki harimo n’igihe yagiriye muri White House hamwe na Barack Obama.
Michelle Obama ni umwe mu bakomeye mu ishyaka ry’Aba-Democrates, ku buryo hari n’abamusaba guhatanira kuyobora Amerika, gusa we yakomeje kubitera utwatsi.