Amissi Cédric yahagaritswe nyuma yo kujugunya igitambaro cy'Ubukapiteni
Kiyovu Sports yahagaritse imikino ibiri ndetse yambura igitambaro cya kapiteni, Amissi Cédric kubera imyitwarire mibi amaze iminsi agaragaza.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, rigaragaza ko Amissi yahagaritswe kubera imyitwarire mibi yo gukubita hasi igitambaro cya kapiteni n’indi myitwarire mibi yagaragaje ku mukino wa Gasogi United n’uheruka wa Al Merrikh.
Mu mukino Urucaca rwatsinzwe na Al Merrikh ibitego 2-0, umutoza Haringo Francis yavuze ko bidakwiye ku mukinnyi mukuru nka Amissi kugaragaza uburakari bukomeye kugeza ubwo ajugunye igitambaro cy’umukinnyi uyoboye abandi.
Icyo gihe yagize ati “Ni umukinnyi mukuru uba ushaka gukina umukino wose no kugira ibyo akora byinshi. Rimwe na rimwe ariko hari igihe biba ngombwa ko duhindura uburyo twakinagamo. Imyitwarire ye tugiye kuyitaho kuko ni ibintu bidakwiriye ku muntu mukuru. Nta kidasanzwe tuzabishyira ku murongo.”
Imikino ibiri Amissi Cédric yahagaritswe harimo uwo izasura Gorilla FC ku wa Kane, tariki ya 27 Ugushyingo n’uwo izakira Etincelles FC ku wa 5 Ukuboza 2025.