As Kigali yitabaje RGB nyuma y'amatora yashyizeho Komite nshya

As Kigali yitabaje RGB nyuma y'amatora yashyizeho Komite nshya

Nyuma y’uko hatowe Komite Nyobozi nshya ya AS Kigali izayobora mu myaka ine iri imbere, abo yasimbuye bitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, bavuga ko amatora yabaye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ku Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo 2025, ni bwo hatowe Komite Nyobozi nshya ya AS Kigali yasimbuye iyari iyobowe na Shema Ngoga Fabrice. Ubu buyobozi bushya buyobowe na Jean Chyrisostome Rindiro wungirijwe na Kankindi Anne-Lise wagizwe Visi Perezida mu gihe Habanabakize Fabrice yagizwe Umunyamabanga Mukuru.

Nyuma gato y’aya matora, Dr. Rubagumya Emmanuel wari mu nshingano zo kuyobora iyi kipe by’agateganyo nyuma y’uko Shema agiye kuyobora FERWAFA, yahise yandikira abanyamuryango ba AS Kigali abamenyesha ko aya matora yabaye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Muri iyi baruwa UMUSEKE ufitiye kopi, uyu muyobozi akomeza avuga ko ikibazo cy’ibyabaye muri aya matora, yakimemeshyeje RGB kandi kiri guhabwa umurongo. Dr. Rubagumya yavuze ko Inteko Rusange yabereyemo aya matora, itari yujuje amategeko ayemerera guterana ari na yo mpamvu nta matora yagombaga kuberamo.

Muri iyi baruwa, Emmanuel akomeza avuga ko bateganya gutumira Inama y’Inteko Rusange nyuma yo gusesengura ibibazo by’icungamutungo byagaragaye mu kipe no gukora ubugenzuzi bwimbitse.

Posted On: Nov 26,2025