Biratangaje! Korora iminyorogoto n'amasazi bimwinjiriza asaga miliyoni 2.5Rwf buri kwezi
Mujawayesu Josiane ni rwiyemezamirimo umaze imyaka ibiri atangije ikigo cyitwa Amazing Insects cyorora iminyorogoto n’amasazi, kikanagurisha ibibikomokaho. Ni ikigo kivamo amafaranga akoresha mu kwishyura icyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Mujawayesu ni umwe mu batsindiye 2500$ muri gahunda yitwa ‘Restoration Factory Rwanda’ y’ikigo Bridge for Billions yabaye ku itariki ya 14 Ugushyingo 2025.
Icyo gihembo si cyo cya mbere abonye ku bw’umushinga we kuko mu 2023 muri ‘Youth Connekt’ yatsindiye miliyoni 1 Frw no mu 2024 mu irushanwa ryo ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba aba uwa kabiri, bimuhesha kujya muri Kenya guhura n’abandi bakora nk’ibyo akora.
Yatsindiye kandi 8500$ mu marushanwa ategurwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), azajya kugifatira mu Bufaransa mu minsi iri imbere.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yakuze agira amatsiko y’imibereho y’udukoko, bituma mu 2023 ubwo yigaga icyiciro cya mbere cya kaminuza mu by’amashyamba, yita cyane ku binyabuzima bito abikoraho ubushakashatsi ku buryo byakoreshwa mu kurengera ibidukikje bituma yorora iminyorogoto n’amasazi.
Yasobanuye uko iminyorogoto n’amasazi abyorora kugeza habonetse ibiryo by’amatungo n’ifumbire.
Ati: “Hari ubutaka bwabugenewe bw’ahantu hakonje kandi hahehereye. Turagenda takabwongeramo ibyo iminyorogoto ikunda ikazamo tukagira uburyo tuyifata. Iyo birangiye dushaka ibintu bitabora birimo ibishishwa by’amagi n’imisatsi, tukabisya tukavanga n’ibibora nk’impapuro n’ibyatsi bikungahaye ku ntungagihingwa, tukabishyira ahantu hakoteye tugashyiramo ya minyorogoto tukajya dusukamo n’amazi”
Yavuze ko iyo minyorogoto ifasha mu gucagagura ibyo bintu bikabora vuba bigatanga ifumbire y’imborera y’umwimerere, na ya mazi agatanga indi fumbire isukika.
Iyo fumbire ni yo igurishwa ku bahinzi, aho icyo kigo kiyigurisha amakoperative y’ubuhinzi 16 yo mu Karere ka Nyanza aho kibarizwa.
Ku kwezi, Amazing Insects igurisha toni 20 z’ifumbire y’imborera na litiro 2000 z’ifumbire isukika inakoreshwa nk’umuti wica ibyonnyi.
Ni mu gihe iminyorogoto yo ku kwezi hagurishwa ibiro 60 ku bantu Mujawayesu yahuguye ku kwikorera iyo fumbire, kandi ikilo kimwe kigurwa hagati ya 45.000 Frw na 60.000 Frw.
Ku masazi, yavuze yorora ubwoko burwanya udukoko bwitwa ‘Black Soldier Flies’ aho imwe muri yo itera amagi atari munsi ya 500.
Ayo magi ayashyira mu biryo abantu basigaje agatangira gukura yamara kuba inyo, akayakuramo akayavanga n’ibiryo by’amafi, inkoko n’ingurube bikaba byiyongeyemo intungamubiri, ‘protéine’.
Ikilo cyabyo kigura 12.000 Frw mu gihe ibisigaye biba byakuwemo biba byamaze kuba ubundi bwoko bw’ifumbire ikoreshwa mu bihingwa.
Mujawayesu yavuze ko asanga umushinga we urengera ibidukikje kuko akoresha ibintu byajugunywaga nk’imisatsi n’ibishishwa by’amagi.
Ubu, ari kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza i Musanze muri Kaminuza y’u Rwanda yiyishyurira ishuri kandi anahugura abanyeshuri.
Ati: “Mfite abakozi batandatu bahoraho kandi buri mwaka mpugura abanyeshuri ba kaminuza n’abo mu mashuri yisumbuye, kugira ngo abatazakomeza kaminuza nibura bazihangire umurimo kuko nanjye natangiye nkiga.”
“Muri uyu mwaka natangiye ‘Master’s’ mu by’amashyamba n’imicungire y’ubutaka, kandi aka kazi ni ko kanyishyurira ishuri. Ku kwezi ninjiza miliyoni 2,8 Frw iyo yabaye make ariko mu gihe cy’ihinga ngeza no kuri miliyoni 4,5 Frw.”
Mujawayesu yavuze ko uko ubushobozi bugenda bwiyongera ateganya gutunganya toni 35 ku kwezi kuko isoko rihari rihagije, ndetse mu 2026 akagira abakozi 25.
Nyuma ateganya kwagura imikorere y’ikigo cye kikagera ku rwego rwo guhaza isoko ry’imbere mu gihugu no gusagurira ibindi bihugu bitarenze mu 2029.