Bombori bombori muri Afurika Y'epfo: Abo mu ishyaka rya Ramaphosa barashaka ko yegura

Bombori bombori muri Afurika Y'epfo: Abo mu ishyaka rya Ramaphosa barashaka ko yegura

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ahanganye na bamwe mu banyamuryango b’ishyaka ANC batangiye ubukangurambaga bumusaba kwegura nyuma y’inama y’ihuriro G20 izaba muri iki cyumweru.

Ku wa 16 Ugushyingo 2025, ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo byatangaje ko mu banyamuryango bakuru bo muri ANC mu Ntara ya Eastern Cape hari gukwirakwira ibaruwa isaba Perezida Ramaphosa kwegura, Komite Nshingwabikorwa y’iri shyaka na yo igaseswa.

Abanditse iyi baruwa basabye ko mu gihe Ramaphosa yaba amaze kwegura, ubuyobozi bwe bwasimburwa na Komite y’agateganyo yayoborwa na Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo kuva mu 1999 kugeza mu 2008.

Umuvugizi w’agateganyo wa ANC, Nonceba Mhlauli, yamaganye iyi baruwa, asobanura ko manda ya Komite Nshingwabikorwa y’iri shyaka iyobowe na Perezida Ramaphosa izarangira mu Ukuboza 2027 nk’uko byateganyijwe.

Nonceba yagize ati "Iyi Komite Nshingwabikorwa, hamwe na Perezida wayo, yatowe mu Ukuboza 2022, manda yacu izarangira mu Ukuboza 2027 kandi izangirana n’iya Perezida Cyril Ramaphosa nka Perezida wa ANC, ubwo azaba atanga ububasha.”

Ku wa 16 Ugushyingo, Perezida Ramaphosa yasabye abarwanya ubuyobozi bwe ko bahagarika kuganirira umugambi wo kumweguza mu bwihisho nk’ibigwari.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje Komite Nshingwabikorwa imusabye kwegura, yahita abyubahiriza, bityo ko niba mu bayigize harimo abifuza ko yakwegura, babimusaba ku mugaragaro. Ati “Mumpe itariki, nzegure.”

Perezida Ramaphosa ayobora ANC kuva mu Ukuboza 2017 na Afurika y’Epfo kuva muri Gashyantare 2018. Abaye avuye mu buyobozi bw’ishyaka byaba bivuze ko avuye no ku butegetsi bw’igihugu.

Posted On: Nov 17,2025
Tags: